RFL
Kigali

Imyitwarire ikwiye umwana ukuriye mu muryango urimo amakimbirane

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:18/11/2020 7:28
0


Amakimbirane yo mu muryango ni kimwe mu bintu bibuza amahoro abawugize. Rossana Snee, inzobere mu mibanire akaba n’umujyanama w’ingo avuga ko nta rugo rutagira amakimbirane ahubwo habaho urugo ruzi amayeri yo guhangana nayo.



Ibimenyetso by’urugo rufite imyitwarire idahwitse harimo ihohoterwa ryo ku mubiri n’irishingiye ku marangamutima, intonganya za hato na hato, n’ihanahana makuru rya mpandeshatu.

Mu ihanahana makuru rya mpandeshatu iyo umwe mu bashakanye agiranye ikibazo na mugenzi we aho kukimuganirizaho agahita ahamagara undi muntu ngo uzi ibyo noneho uw'iwanjye yakoze? Uzi ko yagize gutya na gutya!. Rossana agaragaza ko ibi ari amakosa.

Abana bavukiye bakanakurira mu miryango irimo amakimbirane bagirwa inama yo gukurikiza izi nama 11 kugira ngo birinde ko ayo makimbirane yagira ingaruka ku bwonko bwabo.

Iyi nzobere ivuga ko umwana wavukiye mu miryango irimo amakimbirane akunze gutakaza icyizere ariko burya ngo haba hari amahirwe y’uko yagira ubuzima bwiza bw’ejo hazaza akanatanga umusaruro umuryango mugari umwitezeho.

1. Nk’umwana ukwiye kumva ukanemera ko udafite ijambo nk’iry’abantu bakuru.

2. Kureba muganga akakuvura ibikomere byo mu mutima.

3. Kumenya ko uko waba ungana kose ukwiriye urukundo kandi uri uw’agaciro.

4. Kwiga kugaragaza amarangamutima akurimo uko ari.

5. Kwirinda kuba mu bantu batiza umurindi ubukana bw’ingaruka uterwa n’amahane ubamo cyangwa wabayemo mu muryango.

6. Kwirinda amakimbirane mu muryango wawe igihe umaze gukura ahubwo ugaharanira gutangira ubuzima bushya

7. Kumva neza ko amateka yawe atari ryo herezo ryawe no kumenya ko ubwo wabaye mukuru wakora itandukaniro.

8. Kudaheranwa n’amateka yawe ahubwo ugakora neza ibiri imbere yawe kugira ngo wowe w’ahazaza hawe atandukanye nawe w’ahahise.

9. Kumenya uruhare wagize muri ayo makimbirane yabaga mu muryango wawe ukagerageza kubohoka.

10. Ntabwo ukiri inzirakarengane y’ibyagenze nabi mu muryango wawe keretse ari wowe wemeye gukomeza kuba inzirakarengane zabyo.

11. Kumenya ko udashobora guhindura abantu ariko ushobora kwihindura. Gusa burya iyo uhindutse uhindura n’abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND