Kigali

Ibimenyetso 3 nyamukuru byakwereka abakundana ko babanye neza

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:17/11/2020 7:12
1


Inzobere mu bijyanye n’imbonezamitekerereze yerekeza ku mibonano mpuzabitsina zivuga ko ikibazo abantu bazigana bazisaba inama bakunze guhurizaho ari ugushaka kumenya ibimenyetso by’umubano mwiza hagati y’abakundana.



Jacqui Olliver, inzobere mu bijyanye n’imbonezamitekerereze ishingiye ku bitsina akaba n’umujyanama w’ingo avuga ko kimwe mu bitera kudahuza hagati y’abakundana ari imyumvire itariyo no gusobanura ibintu mu buryo butaribwo.

Mu nyandiko ze avuga ko ikindi gitera ibibazo hagati y’abakundana ari amakuru mabi ubwonko buba bwarabitse, bukajya buyagarura akagira ingaruka ku myitwarire. Inkuru nziza ni uko inzobere mu mbonezamitekerereze bafite ubushobozi bwo guha umurongo bene aya makuru ntazongere kubuza umuntu kwishima.

Ibintu bitatu biranga umubano mwiza hagati y’abakundana ni:

1.Amarangamutima

Abakundana iyo buri umwe ashishikazwa no kurema umunezero wa mugenzi we, abo bantu baba babanye neza. Hari ubwo umuntu yumva atameze neza ikosa akihutira kurishyira kuri mugenzi we ibi Jacqui Olivier avuga ko ari bibi.

Avuga ko kimwe mu bikurura umwuka mubi ari ukudahanahana amakuru neza ati ‘ikibazo si icyo wavuze ikibazo ni uko wakivuze’.

Asaba abakunda kudaha agaciro ibisebo bahuye nabyo mu mateka yabo, ahubwo bakajya baha agaciro ibyiza bagezeho. Ibi bituma umubiri wabo urema ibyishimo.

Ibitekerezo bibi bishingiye ku mateka mabi umuntu yahuye nayo bituma atishima muri we, kandi iyo atishimye bigira ingaruka ku mubano we n’umukunzi we.

2. Kwizerana no gukenerana

Iyi nzobere ivuga ko umusemburo wa oxytocin atariwo urema ibyishimo hagati y’abakundana ahubwo ngo ikirema ibyishimo n’umunezero hagati y’abakundana ni ukwizerana no gukururana (trust and attraction).

Inzobere mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko, Paul Zak, mu nyandiko ze yavuze ko imisemburo ya oxytocin itera umuntu kwishima ivubuka ari uko hari igikorwa cyabaye gishimishije.

Jacqui Olivier, avuga ko ari ingenzi kumenya no kubaha iby’ingenzi ku muntu wawe urugero nk’amateka yawe,itariki y’amavuko, n’ibindi. Ati {“Iyo tubwiye umukunzi ibintu by’ingenzi kuri twe arabibika bikazatuma umubano wacu uramba”}.

Agaya abantu bihindura abanebwe bakumva ko umukunzi wabo azakomeza kubakenera ntacyo bakoze. Inzobere mu bijyanye n’inkundo zivuga ko umuntu agomba kwikunda akiyitaho kugira ngo n’abandi bamukunde.

3. Imigendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bigaragaza urukundo rufite ubuzima n’urukundo rususumira. Kwirekurirana mu mibonano mpuzabitsina ni ikimenyetso cy’uko urukundo rwanyu rufite ubuzima, Jacqui abigereranya na super glue mu guhuza no kubanisha neza abakundana.

Kutagenda neza kw’imibonano mpuzabitsina bitera abashakanye umunabi ushoraho gutuma habaho kaba byanatuma habaho gatanya, igihe iki kibazo kidashakiwe umuti.

Iyi nzobere igira abashakanye inama yo kwicarana bakabwizanya ukuri igihe babona imibonano itagenda neza kugira ngo bamenye impamvu ibitera bayikure mu nzira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUSHIMIMANABONIPHANCE4 years ago
    AMAVUBIKUBONAUMUTOZAMASHAMIYARABANJIJEMOABAKINNYIBAMAZEAMEZI8BADAKORAKUMUPIRA.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND