Irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro cya 2017 rizakomeza guhera kuwa 18 Mata 2017 hakinwa imikino ya 1/16 cy’irangiza, icyiciro kizajya gikinwa hanabeho umukino wo kwishyura. APR FC yatomboye Vision FC mu gihe Rayon Sports iri kumwe na Rugende FC.
Kuwa 18 Mata 2017 ubwo iyi mikino izaba ikomeza, ikipe ya APR FC izaba yisobanura na Vision FC ku kibuga cya Mumena (15h30’) cyo kimwe na Esperence FC izahakinira na Espoir FC saa saba (13h00’).
Icyo gihe Pepinieres FC iri mu murongo utukura mu cyiciro cya mbere, izaba iri kumwe na FC Marines ku kibuga cya Ruyenzi mu gihe FC Musanze izaba yumvana imbaraga na Isonga FC kuri sitade Ubworoherane.
Indi mikino 12 izaba isigaye izakinwa kuwa 19 Mata 2017 aho ikipe ya Rayon Sports ifite igikombe izaba itangira ikina na Rugende FC ku kibuga cya Rugende mu gihe Kiyovu Sport izaba iri i Kibungo yagiye gusura Etoile de l’Est. Police FC izamanuka mu Kabagari gusura United Stars, Kirehe yakire Etincelles FC i Nyakarambi naho AS Kigali izakine na Heroes FC ku kibuga cya Kicukiro.
Imikino yo kwishyura izakinwa kuwa 25-26 Mata 2017 ahazamenyekanira amakipe agomba kujya mu mikino ya 1/8 cy’irangiza. Imikino ya 1/8 cy’irangiza izakinwa muri Gicurasi cyo kimwe n’imikino ibanza ya ¼ cy’irangiza. Iyo kwishyura ikinwe mu cyumweru cya mbere cya Kamena 2017.
Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa muri Kamena harebwa amakipe azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa kuwa 4 Nyakanga 2017 kuri sitade Amahoro i Remera. Rayon Sports niyo ifite igikombe cy’umwaka ushize yegukanye itsinze APR FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma. Ibi bituma Rayon Sports iri mu mikino Nyafurika.
Dore uko imikino ya 1/16 iteganyijwe:
Kuwa 18 Mata 2017
*Vision Fc vs APR Fc (Mumena, 15:30)
*Esperance SK vs Espoir Fc (Mumena, 13:00)
*Pepiniere Fc vs Marines Fc (Ruyenzi, 15:30)
*Musanze Fc vs Isonga Fc (Musanze, 15:30)
Kuwa 19 Mata 2017
*Rugende vs Rayon Sports (Stade de Kigali, 15:30)
*Heroes Fc vs AS Kigali (Kicukiro, 15:30)
*Etoile de l’est vs SC Kiyovu (Ngoma, 15:30)
*Akagera Fc vs Amagaju Fc (Rwinkwavu, 15:30)
*Vision JN vs AS Muhanga (Rubavu, 15:30)
*Miroplast Fc vs Gicumbi Fc (Stade Mironko, 15:30)
*United Stars Fc vs Police Fc (Kabagari, 15:30)
*Hope Fc vs Bugesera Fc (Rutsiro, 15:30)
*Aspor Fc vs La Jeunesse Fc (Kicukiro, 13:00)
*Kirehe Fc vs Etincelles Fc (Kirehe, 15:30)
*Intare Fc vs Mukura VS (Kamena, 15:30)
*Rwamagana City Fc vs Sunrise Fc (Rwamagana, 15:30)
Ismaila Diarra yishimira igitego cyahaye Rayon Sporst igikombe imbere ya APR FC
Kapiteni wa Rayon Sports, Bakame ahabwa igikombe cy'Amahoro cya 2016
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanjemo
TANGA IGITECYEREZO