Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017 yitegura umukino bafitanye na Ethiopia mu mukino ubanza wa kamarampaka (Playoff) mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2018. Imikino ya nyuma izabera muri Maroc kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2017.
Ni imyitozo Antoine Hey Paul umutoza w’ikipe y’igihugu yakoresheje nyuma y’amasaha macye ageze mu Rwanda nyuma y’ikiruhuko kirambiranye yihaye ndetse yiteguye kuzasobanura icyabimuteye.
Abakinnyi 22 bari muri uyu mwiherero nibo bari mu myitozo yibandaga cyane ku kureba uko buri mukinnnyi ahagaze ku mwanya we usanzwe.
Muri uku gupima abakinnyi, Antoine Hey na Mashami Vincent umwungirije bakoze amakipe abiri (2) imwe igizwe n’abakinnyi 11 bityo bakina umukino w’imbaraga ari nako abatoza babatoza amayeri atandukanye.
Ikipe ya mbere yari irimo abakinnyi nka; Ndayishimiye Ercic Bakame (Rayon Sports, GK), Iradukunda Eric Radou (AS Kigali), Manzi Thierry (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Bizimana Djihad (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Nshuti Innocent (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Hakizimana Muhadjili (APR FC).
Ikipe ya kabiri yarimo; Nzarora Marcel (GK, Police FC), Nyandwi Sadam (Rayon Sports), Nizeyimana Mirafa (Police FC), Nshimiyimana Imran (APR FC), Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sport), Eric Rutanga (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Manishimwe Djabel , Niyonzima Ally (AS Kigali) na Sekamana Maxime (APR FC).
Kayumba Soter kapiteni w'ikipe ya AS Kigali yabanje hanze cyo kimwe na Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC. Gusa nta kibazo bari bafite cy'uburwayi.
Kuwa 5 Ugushyingo 2017 u Rwanda rugomba gucakirana na Ethiopia mu mukino ubanza uzabera i Addis Ababa mbere yo gukina umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuwa 12 Ugushyingo 2017
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC atera agapira ku mutwe
Rugwiro Herve mu myitozo y'Amavubi
Ni imyitozo y'umunsi wa mbere
Bizimana Djihad ukina hagati muri APR FC
Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza
Nzarora Marcel ahura na myugariro Ndayishimiye Celestin basanganwe
Ndayishimiye Celestin myugariro wa Police FC yigaragaza mu myitozo
Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports
Nyandwi Saddam myugariro w'iburyo muri Rayon Sports
Antoine Hey Paul atanga amabwiriza
Nizeyimana Mirafa uri mu myitozo ye ya mbere mu Mavubi
Nizeyimana Mirafa (ibumoso) na Hakizimana Muhadjili (Iburyo)
Ndayishimiye Eric Bakame arekura ishoti
Ndayishmiye Celestin yagarutse mu Mavubi nyuma y'umwaka
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO