Buri mbere y'uko umwaka w’imikino utangira ikipe ya APR FC iba igomba kugura abakinnyi benshi baba baragize uko bitwara mu makipe yabo ariko bakaza babisikana n’irindi tsinda ry’abakinnyi iba ibona batazagira icyo bayifasha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira. Kuri ubu iyi kipe yamaze kurekura abakinnyi barimo na Usengimana Faustin.
Nyuma yo kuba myugariro Rusheshangoga Michel yarasinyiye Singida United muri Tanzania, Ngandu Omar agasinyira AS Kigali, Eric Rutanga akagana muri Rayon Sports, kuri ubu amahirwe ahari nuko Usengimana Faustin yasubira muri Rayon Sports yavuyemo muri Kamena 2015.
Mu bandi bakinnyi ikipe ya APR FC yamaze kuba yaha impapuro zibasezerera barimo; Irambona Fabrice bari baguze muri Miroplast FC, Mucyo Ngabo Fred baguze muri AS Muhanga, Ninihahazwe Fabrice we yagize vuba ahita asinya muri Bugesera FC na Habyarimana Innocent bakuye muri Police FC binashoboka ko yasubirayo.
Dore abakinnyi APR FC itagifite muri gahunda:
1.Usengimana Faustin
2.Mucyo Ngabo Fred
3.Irambona Fabrice
4.Nininahazwe Fabrice
5.Habyarimana Innocent
6.Mwiseneza Djamal
Usengimana Faustin ubu ari mu nzira zimusubiza muri Rayon Sports
Nininahazwe Fabrice yamaze kugera muri Bugesera FC
Mwiseneza Djamal nawe ashobora gusubira muri Rayon Sports
Mucyo Ngabo Fred nawe ntakiri muri gahunda za APR FC
TANGA IGITECYEREZO