Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Umudage Torsten Frank Spittler atakiri umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, nyuma y'uko hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezerano.
Uyu mutoza wari waragiye mu biruhuko iwabo mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize yaraganirijwe ngo yongere amasezerano, gusa birangira bidakunze bijyanye n'uko ibyo yasabaga byari bigoranye.
Nk'uko amakuru abivuga yasabaga ibirimo kuba yakubirwa umushahara we wagera ku bihumbi 25 by'Amadorali, akizanira abatoza bungirije ndetse akazajya aza mu Rwanda ari uko aje gutoza gusa hitegurwa imikino.
Inshuro nyinshi ubwo amasezerano ye yaganaga ku musozo yari yaragiye atanga ibimenyetso ko atazakomezanya n'Amavubi avuga ko inkweto ze zishaje bityo ko agiye gusezera ku gutoza burundu.
Usibye ibi kandi yari yaragiye anatanga ibimenyetso ko kumwongerera amasezerano bishobora kuzagorona kuko yari yarigeze gutangaza ko atanejejwe n’uko yegerewe n’abakoresha be mu kugirana ibiganiro byo kuyongera.
Yagize ati: “Banyeretse amasezerano bifuza kumpa uko yaba ameze ariko ntabwo byari bisobanutse ni yo mpamvu ntabyitayeho.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo bampaye barantengushye, bansabye kubaha imibare yanjye [uko yitwaye mu mikino yatoje] ariko ntayo nabahaye. Niba bifuza ko ngumana na bo ntabwo bari bakwiye kumpa ibintu bimeze kuriya.”
Urwibutso rwa Torsten Frank Spittler mu Mavubi ni uruhe?
Umudage wahoze atoza ikipe ya Liverpool, Jurgen Kloopp yakorewe icyegeranyo n'iyi kipe cyahawe umutwe ugira uti: "Doubters to Believers". Uramutse ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari uguhindura abashidikanya ukabagira abizera.
Muri iki cyegeranyo kizajya hanze mu kwezi gutaha Liverpool izaba yerekana uko Jurgen Kloopp yagiye kuyitoza benshi batamwemera ariko akaba yaragiye noneho ahubwo bamwizereramo bijyanye n'ibyo yakoze mu myaka 9 yayimazemo birimo gutwara Premier League na UEFA Champions League.
Ntabwo nshatse kugereranya Torsten Frank Spittler na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe, Jurgen Kloopp, ariko ndashaka kwerekana ko nawe yaje abantu benshi bamushidikanyaho. Benshi ntabwo bamwemeraga bitewe nuko nta makipe akomeye yanyuzemo, gusa uko iminsi yagiye yicuma, yagiye abemeza.
Mu gihe cy’umwaka ari umutoza w’Amavubi mu mikino 14 yatsinzemo itandatu, anganya ine, atakaza indi ine irimo iyo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 no gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) ndetse n'iya gicuti.
Amavubi muri iyi mikino yatsinze ibitego 13 naho yinjizwa icyenda:
Muri rusange ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, itozwa na Torsten Frank Spittler yakinnye imikino ibiri ya gicuti, inganya na Botswana 0-0 inatsinda Madagascar ibitego 2-0. Mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, u Rwanda rwatsinze Bénin 2-1, rutsindira Nigeria iwayo 2-1 mu gihe rwatsinzwe na Libya 1-0 runatsindwa na Bénin 3-0.
Muri iyi mikino, Amavubi yananganyije na Nigeria 0-0 aza no kunganya na Libya 0-0. Mu mikino ine yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, u Rwanda rwatsinzwe na Bénin 1-0 rutsinda Afurika y'Epfo 2-0 ,rutsinda Lesotho 1-0 naho runganya Zimbabwe 0-0.
Ni mu gihe mu gushaka itike ya CHAN, Amavubi yatsinze Djibouti 3-0 yishyura 1-0 yari yatsinzwe mu mukino ubanza naho mu ijonjora rya nyuma akaba aheruka gutsindwa na Sudani y'Epfo.
Ni inshuro ya mbere Amavubi yashoboye gutsinda imikino mu marushanwa atatu atandukanye mu mwaka umwe ndetse indi nshuro Amavubi yari yatsinze imikino itandatu mu mwaka umwe ari muri CECAFA Senior Challenge mu myaka 10 ishize.
Ni ku nshuro ya mbere kandi ikipe y'igihugu y'u Rwanda yasoje imyaka ibiri (2023 na 2024) iyoboye itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nyuma y’imikino ine imaze gukinawa.
Nubwo Amavubi yasezerewe mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ariko uyu mwaka usize yarabonye amanota umunani aho ari ubwa mbere biyabayeho mu mateka yayo.
Usibye ibijyanye n'uyu musaruro kandi Torsten Frank Spittler yaramaze kubaka uburyo bwo gukina ndetse n’imitekerereze byihariye, byagaragaraga ko byari bimaze gufata isura.
Yari yarazamuye urwego rw'abakinnyi dore ko mbere no gutsinda igitego kw'Amavubi byabaga bigoranye gusa akaba agiye byarakemutse.
Muri rusange Torsten Frank Spittler yasanze Amavubi ari ku mwanya wa 144 ku rutonde ngarukakwezi rw'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, none asize ari ku mwanya wa 124.
Ubwo Torsten Frank Spittler yatozaga umukino we wa mbere Amavubi akina na Zimbabwe aho benshi nta cyizere bari bamufitiye
Agiye hari n'ibyo anengwa
Nubwo hari byinshi Torsten Frank Spittler yahinduye mu Amavubi mu buryo bugaragara ariko na we hari ibyo yagiye akora bitishimiwe na benshi birimo no kutumvikana na bamwe mu bakinnyi bigaragara ko bafite impano ndetse kuri ubu bakaba batari bagihamagrwa.
Abo barimo Hakizimana Muhadjiri, Hakim Sahabo na Raphael York. Benshi mu Banyarwanda bemeza ko aba bakinnyi bafite impano zidashidikanywaho, ariko ku bw’impamvu z’umutoza bwite, ntabwo bari bagihamagarwa mu Amavubi.
Ntabwo ari ibi gusa kuko yagiye yumvikana mu itangazamakuru atangaza amagambo atarashimishaga benshi. Ubwo Amavubi yatsindwaga na Djibouti mu gushaka itike ya CHAN 2024, yavuze ko gutsindwa n'iyi kipe atari igisebo kuko Amavubi atari Brazil.
Yagize ati "Mu by’ukuri ntabwo ari igisebo ni ko mbitekereza. Iyo ikipe yacu iza kuba ari Brésil byari kuba ari ikimwaro, ariko ikipe yacu si Brésil. Ntekereza ko tudafite ikipe mbi, nta n’ubwo izaba mbi. Umusaruro watunguranye ariko twakora byinshi byiza.”
Ntabwo ari ya magambo atarashimishije benshi yatangaje kuko yigeze no gutangaza ko urwego rwa Shampiyona y’u Rwanda rutayemerera kubona abanyamahanga beza, bituma amakipe agura nk’abakinnyi bo ku rwego rwa kane kuri uyu Mugabane badashobora kugira icyo bigisha abakinnyi b’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Abakinnyi beza ba mbere muri Afurika bajya gukina i Burayi. Aba kabiri beza, bajya gukina ahari muri Aziya, ubwo aba kabiri beza na bo bagiye. Aba gatatu beza, bajya gukina muri za Shampiyona nziza muri Afurika, ni nde uzaza mu Rwanda kuri ubu? Ntabwo ari Shampiyona ikomeye".
Torsten Frank Spittler yasanze Amavubi ari ku mwanya wa 144 ku rutonde ngarukakakwezi rwa FIFA none ayasize ku mwanya wa 124
Mu bihe bitandukanye Abanyarwanda bagiye babona ibyishimo ku ngoma ya Torsten Frank Spittler
Torsten Frank asize urwibutso mu mitwe y'Abanyarwanda
TANGA IGITECYEREZO