Kigali

Jack-B na Dr Juru Gisele we bakomeje kugaragaza inyota yo kurushingana

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/03/2014 10:24
2


Nyuma yo kwibaruka imfura yabo, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi Jack-B n’umukunzi we Dr Juru Gisele bakomeje gushimangira urukundo rwabo ari nako bagaragaza ubushake bwo kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.



Amagambo y’urukundo ruhebuje niyo asimburana ku rukuta rwa Facebook rw’aba bombi aho buri wese agaragariza undi ko yifuza kubana na we akaramata ndetse inshuti zabo nazo zikabiha umugisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu buryo bweruye Jack-B abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yabwiye umukunzi we ko yumva yifuza ko bashyingiranwa maze mu kanya gato cyane umukunzi we ahita amusubiza ko nta kabuza yiteguye kubana na we akaramata.

Jack B na Dr Juru bafitanye umwana gusa baragaragaza ko bashaka kurushinga

Mu magambo y’Icyongereza, Jack-B yagize ati “ I wanna marry u bebe mama Khian. Love u” ugenekereje mu Kinyarwanda akaba yagiraga ati “ Ndifuza gushyingiranwa nawe mukunzi mama Khian.Ndagukunda.”

Jack b

Mu kanya gato Dr Juru Gisele mu rurimi rw’Igifaransa na we yahise amusubiza agira ati “ Je dis oui dans toutes les langues mon amour…Papa Khian” ugenekereje ati “ Mbikwemereye mu ndimi zose mukundwa..papa Khian.”

JACK B na Juru

Tariki ya 04/11/2013 nibwo Dr Juru Gisele na Jack B bibarutse imfura yabo bahaye amazina ane ‘Imena Rugamba Khian Alvin’. Bitandukanye cyane na benshi mu bahanzi bibaruka abana bakabigira ibanga cyangwa ntibifuze ko hagira umuntu ubimenya, Jack we yishimiye cyane umwana yabyaranye n’umukunzi we ndetse by’umwihariko akaba ashimira Imana yamuhaye uyu muryango.

Mu minsi ishize nibwo Jack B yeruye ashyira mu ruhame amafoto n'amazina y'uyu mukunzi we ndetse akaba yarahise agaragaza ko yishimiye cyane uyu mwana yibarutse.

Kugeza ubu Jack-B ntabwo ari kubana n’umukunzi we ndetse n’umwana we dore ko baherereye mu ntara y’Amajyepfo aho akorera umwuga we w’ubuganga mu bitaro biherereye i Remera Rukoma.

Gusa aba bombi basurana kenshi dore ko no mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yavunikiraga ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye I Musanze ubwo yamurikaga album ye, uyu mukunzi we yahise aza igitaraganya i Kigali kumwitaho kugeza amerewe neza.

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sando10 years ago
    byiza cyane.ntibizasubire inyuma.
  • Ganza10 years ago
    Nice couple...muri inyamibwa...Imana ibibafashemo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND