Abarya ice cream bazi vanilla n’uburyohe bwayo, nyamara benshi baba bayirya badasobanukiwe ko ari uruvangitirane rw’ibindi bintu bikoze mu butabire (chemical products) bihabwa uburyohe nk’ubwa vanilla, ariko ukuri ni uko vanilla y’ukuri ku isi hose ari 1% ndetse ikaba ihenze cyane kurusha feza (silver).
Abagabo b’inkorokoro bafite imihoro n’izindi ntwaro zikomeye baba batambuka mu mashyamba, atari ugutema ibiti cyangwa gukonora, ahubwo birinda abajura bashaka kwiba vanilla y’imbonekarimwe year muri iki gihugu. Amajoro menshi bayamara mu mashyamba, basize ingo zabo kugira ngo barinde uyu mutungo ukomeye wera muri aya mashyamba.
Vanilla, uburyohe buba bwavuye mu mvune zitarondoreka
N’iyo wabaca mu rihumye ukiba kandi, imbuto za vanilla ziba zaranditsweho amazina ku buryo mu gihe cy’igurisha abibwe banyarukira ku isoko kureba niba hari abajura babibye imbuto zabo.Madagascar nicyo gihugu cya mbere ku isi mu gutanga umusaruro wa vanilla. Amashyamba ahura n’inyanja, umuhehere n’ikirere kimeze neza bigatuma haba ahantu heza vanilla yera.
Kubera uburyo ubu buhinzi burimo imari ikomeye, hagiye habaho n’ubwicanyi bukomeye buturutse ku bujura bwa vanilla muri Madagascar. Mu bihugu bitandukanye abifite nibo babasha kwigondera iyi vanilla, dore ko ikiro cyayo kuri ubu kigura $515, ni amanyarwanda 453,385Rwf, ni mu gihe ifeza (silver) ari $479, mu manyarwanda ni 421,692Rwf.
Ni iki gituma vanilla ihenda bigeze aho?
Ushobora guhita wibaza icyaba gituma vanilla ihenda bigeze aho. Imoamvu nyamukuru ni uburyo ubuhinzi bwayo ari inzira itoroshye, dore ko bisaba hagati y’imyaka itatu n’ine kugira ngo ibiti byera vanilla bizane andi mabango. Iyo amaze kuza bisaba ko abahinzi bacungana n’uko habaho kurabya ubundi bakajya bahuza amabango kugira ngo azabyare umusaruro (pollination by hand).
Uku guhuza ni umurimo utoroshye kuko bisaba guhuza nibura amabango 600 kugira ngo ubone ikiro kimwe cya vanilla. Ibi kandi birushaho kuba umurimo utoroshye kuko iyo ururabo rumaze kuzaho, iyo rwarengeje amasaha 12 rutarahuzwa biba birangiye nta musaruro wavamo. Nyuma y’uku guhuza, vanilla yera nyuma y’amezi 9. Nyuma yo kwera, ntibiba birangiye, ahubwo abahinzi baba bagomba gushaka abaguzi bagura uyu musaruro utarangirika. Nyuma hakurikiraho gutunganya, kwanika ku zuba no gupakira umusaruro.
Nyinshi muri vanilla iribwa ntiba yavuye muri uru rugendo rutoroshye, ni uruvangitirane rw'ibindi bintu hakoreshejwe ubutabire.
Izi mvune zose ndetse n’igihe bitwara byose biri mu bigira uruhare mu gutuma vanilla iba imbonekarimwe, cyane ko idapfa kwera ahabonetse hose. Uretse Madagascar, ibindi bihugu byeza vanilla ni Mexico na Indonesi n’ubwo abaguzi bemeza ko Magadascar ariyo igira umusaruro abakiliya bakunda.
SRC: BBC
TANGA IGITECYEREZO