Abarebye umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda wahuje APR FC na Mukura Victory Sport ndetse n’abari bari ku mukino w’u Rwanda na DR Congo, babonye abasore b'ibigango bafatanyaga na Polisi y’igihugu mu gucunga umutekano muri sitade no kwigizayo buri umwe wese wagize isura yo gushaka kuzana akaduruvayo mu bantu.
Abo basore bibumbiye muri "Gisenyi Bouncers Team (GBT)". Ni itsinda ry’abasore 13 bishyize hamwe kuva muri Werurwe 2018 kuri ubu bakaba bamaze amezi umunani (8) bakora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibintu akenshi bakabikora batumweho dore ko batabikorera ubuntu kuko birishyurwa.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Tuyisenge Gilbert bazi ku izina rya Bigshow umuyobozi mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT) yavuze ko ari igitekerezo bagize mu minsi ishize bakaza gusanga imbaraga bafite zitakomeza gupfa ubusa ahubwo ko bakwishyira hamwe bakajya bacungira abantu umutekano mu gihe bibaye ngombwa dore ko ngo mu karere ka Rubavu bitabagaho.
“Twishyira hamwe byatewe nuko i Rubavu ibijyanye no gucungira abantu umutekano nka Body Guards ntabyahabaga. Tubona ko bicyenewe bityo duhita twishyira hamwe gutyo kand twiteguye no gukorera no mu Rwanda hose. Umuntu uzaducyenera biciye m unzira zemewe n’amategeko y’u Rwanda twakorana. Twamufasha kumukorera umutekano mu bijyanye n’ubukwe, ibirori, ibitaramo bitandukanye n’ibindi”.Tuyisenge
Tuyisenge Gilbert bita Big Show umuyobozi mukuru wa Gisenyi Bouncers Team (GBT)
Ubwo Gisenyi Bouncers Team (GBT) bari basoje akazi ku mukino wa Rwanda U23 0-0 DR Congo U23
Tuyisenga Gilbert uzwi nka Big Show mu mujyi wa Rubavu, avuga ko mu mikino ikomeye iba ari ishiraniro kuri sitade Umuganda bakunze kubitabaza kuko biba ari ahantu hahuriye abantu benshi bityo hatabura abashyamira bakaba babafata bakabahungisha abandi cyangwa bakabatandukanya kugira ngo amahoro ahinde.
“Twakoze ku mukino wahuje APR FC na Mukura Victory Sport kuri sitade Umuganda mbere y'uko dukora ku mukino w’Amavubi na DR Congo mu batarengeje imyaka 23, wari umukino uriho abafana benshi bava muri DR Congo abantu banabonye ko byadusabye imbaraga kugira ngo abantu boroherane. Twebwe rero biduha ubunararibonye mu bijyanye no guhosha ubushyamirane hagati y’abantu iyo twahuye n’abantu bagira amahane nka kuriya muri sitade”. Tuyisenge Gilbert
GBT ni abasore ubona bafite imbaraga z'umubiri
PHOTOS: UMURERWA Delphin (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO