Kigali

Nshuti Legend yashyize hanze amashusho y'indirimbo yo guhumuriza abanyarwanda basigiwe ibikomere na Jenoside

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/04/2016 14:03
0


Umuhanzi Nshuti Legend, ni umuhanzi uri kuzamuka neza muri iyi minsi. Uyu musore Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yasanze akiri umwana, gusa ubu aratanga ihumure ku banyarwanda Jenoside yasigiye ibikomere abinyujije mu mpano afite yo kuririmba.



Nshuti Legend yabwiye Inyarwanda.com ko iyo ndirimbo ye “Humura” yayanditse mu rwego rwo guhumuriza no kwifatanya n’abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi kuko yasanze adakwiye kwibukira mu mutima gusa ahubwo byaba byiza akomeje n’abanyarwanda akaba ari yo mpamvu yakoze mu nganzo.

Mu magambo ye, Nshuti yagize ati:”iyi ndirimbo Humura nayikoze mu rwego rwo guhumuriza abanyarwanda,mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ngira ngo dufatanye no kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi.”

nshutiUmuhanzi Nshuti Legend Jenoside yasanze akiri umwana

Uyu muhanzi kandi yakomeje agira ati:“iyi ndirimbo ni iyo guhumuriza abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hoya ni muhumure. Hoya nshuti wishavura komera humura mama ntibizongera ukundi, kandi rwose ntuheranwe n’agahinda ntibizongera ukundi.”

Uyu muhanzi yongeyeho ko yishimira intambwe abanyarwanda bari gutera mu bwiyunge bigaragaza ko ari intambwe ishimishije umuntu yashingiraho ahamya ko Jenoside itazigera ibona aho imenera yongera kubaho ukundi.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND