Kaminuza ya Singhad Technical Education Society – Rwanda (STES Rwanda) kuri uyu wa Gatanu yamurikiye itangazamakuru imodoka yakozwe n’abanyeshuri bayo ikoresha imirasire y’izuba.
Abanyeshuri 10 b’iyi kaminuza, abahungu batanu n’abakobwa batanu, mu kwezi gushize begukanye igihembo mu marushanwa yabereye mu Buhinde yo gukora bene iyi modoka. Bakigera mu Rwanda batangiye gukora imodoka ikoreshwa n’imirasire y’izuba kugira ngo bayimurikire abanyarwanda, ikaba izanagaragazwa mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umurimo kuwa 1 Gicurasi.
Abanyamakuru beretswe aho imirimo yo gukora iyi modoka igeze, umushoferi wayo ajyamo arayitwara
Ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi babiri na shoferi wa gatatu, ariko ngo bashobora gukora n’inini
Nzitonda Kiyengo washinze iyi kaminuza yigisha ibya Engeneering, avuga ko ibikoresho bigize iyi modoka hafi ya byose byaguzwe mu Rwanda. Ifite agaciriro k’amafaranga miliyoni hagati ya 2 na 3.
Nzitonda avuga ko iyi modoka ifite umwihariko wo kuba idasohora ibyotsi bihumanya icyirere ndetse ikaba itanagoye kuko idakenera kunywa lisansi cyangwa mazutu. Avuga ko barimo kureba uko iri koranabuhanga ry’imirasire y’izuba ryanakoreshwa mu mato yo mu biyaga ku buryo na yo yajya akoresha imirasire y’izuba agaca ukubiri na za lisansi zihenze.
Ruzibiza Samantha wagize uruhare mu gukora iyi modoka akaba yarakoze ibijyanye na design (imiterere) yayo avuga ko ari ishema kuri bo kuba babashije kugera kuri iki gikorwa. Uyu mukobwa uri no mu bari bitabiriye amarushanwa yo mu Buhinde, avuga ko hakiri byinshi bifuza kugeraho ngo babe banashinga uruganda rukomeye.
Ruzibiza Samantha aha ikiganiro abanyamakuru
Mu gukora iyi modoka, aba banyehsuri babawe hafi na Semahuna Armel usanzwe akora design z’imodoka mu ruganda rwa Volvo rukorera Suwedi. Semahuna yavuze ko yishimiye intambwe abanyarwanda bagezeho mu gukora imodoka kandi anabashishikariza kujya bagera n’ahandi bakongera ubumenyi mu gukora imodoka.
Semahuna Armel
Mu marushanwa yabereye mu Buhinde yari yitabiriwe na kaminuza zigisha ibya Engeneering, imodoka yakozwe n’abanyarwanda yirutse amasaha atatu. Nzitonda Kiyengo uyobora iyi kaminuza ya STES Rwanda atangaza ko imodoka yeretswe abanyamakuru ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 50 ku isaha, bateri zayo zikaba zabika umuriro amasaha ane.
Iyi modoka ifite bateri enye zifite ubushobozi bwo kubika ingufu nyinshi, ku buryo iyo izuba rirenze nka saa kumi n’ebyiri imodoka ishobora kugenda andi masaha ane, ukaba wanasharija ayo mabateri
ANDI MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:
Aha bagaragazaga uburyo babigenza mu mirimo imwe n'imwe yo gukora iyi modoka
Aha bayitemberezaga mu mbuga y'iyi kaminuza
Itsinda rya bamwe mu banyeshuri bafatanije gukora iyi modoka
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo
TANGA IGITECYEREZO