Kuri iki cyumweru tariki 04/01/2015 nibwo habaye Christian Dance Festival, igitaramo cyahuje ababyinnyi baturutse mu matorero atandukanye yo mu Rwanda. Mu gitaramo kibereye ijisho, amatsinda yagaragaje imbyino z’ubwoko bwose zo guhimbaza Imana .
Kuri iki cyumweru kuri Christian Life assembly , i Nyarutarama habereye iserukiramuco ry’imbyino za gikristo rihuza amatsinda (Drama Teams) aturutse mu matorero atandukanye yo mu Rwanda. N’ubwo iki gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya mbere , cyitabiriwe n’abantu benshi. Amatsinda 9 yari yitabiriye iri serukiramuco akaba yaragiye avanga ababyinnyi bategurira hamwe imbyino zo guhimbaza Imana .
Intego y’iri serukiramuco ngarukamwaka ryari ribaye ku nshuro ya mbere ikaba ari ukunga ubumwe hagati y’abakristo baturutse mu matorero atandukanye binyuze mu mbyino ndetse n’ivugabutumwa cyane cyane ku rubyiruko nkuko Semayange Octave, umwe mu bateguye iri serukiramuco yabitangarije Inyarwanda.com
Reba iri serukiramuco ryagenze mu mafoto
Patient Bizimana ni umwe mu bitabiriye iri serukiramuco
Patient Bizimana ni umwe mu bitabiriye iri serukiramuco
Ev. Kwizera Emmanuel niwe wagejeje kuba ari aho Ijambo ry'Imana
Imbyino za Kinyarwanda nazo zifashishwa mu kubyinira Imana no kuyihimbaza
Aba babyinnyi babyiniye Imana biratinda
Itsinda Beauty For Ashes naryo ryifatanyije n'abari bitabiriye iri serukiramuco guhimbaza Imana
Injyana z'amoko yose zifashishijwe muri Christian Dance Festival. Aha barabyina Zouk
Olivier Kavutse wo muri Beauty For Ashes aririmba ati" Ni uwa mbere Yesu ni uwa mbere..Mi uwa mbere yampaye amahoro..."
komedi nayo yari ihari
Injyana y'igihinde
Iri serukiramuco ryaritabiriwe ku buryo bugaragara
Reba hano uko byari byifashe mu mashusho
Photo: Moise Niyonzima
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO