Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018 inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka. Ni inzu y'umuturage iherereye mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.
Inzu yahiye igakongoka iherereye hafi ya ADEPR Bibare mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu w'Inyange. Amakuru Inyarwanda.com ikesha abaturage bo muri Kimironko avuga ko impamvu yatumye iyi nzu ishya batari bayimenya na cyane ko amakuru arimo kuvugwa ari menshi.
Yakomeje avuga ko harimo kuvugwa amakuru atandukanye aho bamwe bavuga ko inkongi y'umuriro yatewe n'umwana warashe umwambi kuri matora, andi makuru akavuga ko inkongi y'umuriro yatewe na Gaz. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa.
AMAFOTO
Inzu y'umuturage yahiye irakongoka
TANGA IGITECYEREZO