RURA
Kigali

Kimironko: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/05/2018 18:36
4


Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018 inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka. Ni inzu y'umuturage iherereye mu murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.



Inzu yahiye igakongoka iherereye hafi ya ADEPR Bibare mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu w'Inyange. Amakuru Inyarwanda.com ikesha abaturage bo muri Kimironko avuga ko impamvu yatumye iyi nzu ishya batari bayimenya na cyane ko amakuru arimo kuvugwa ari menshi.

Yakomeje avuga ko harimo kuvugwa amakuru atandukanye aho bamwe bavuga ko inkongi y'umuriro yatewe n'umwana warashe umwambi kuri matora, andi makuru akavuga ko inkongi y'umuriro yatewe na Gaz. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege ntibyadukundira kuko tutamubonye kuri terefone ye igendanwa.

AMAFOTO

InzuInkongiInkongiInkongiInkongi

Inzu y'umuturage yahiye irakongoka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutabazi moses6 years ago
    Pole KBS kuri abo Bantu inzu yabo ihiye ark byagakwiye guha isomo abantu bakagana sosiyete z'ubwishingizi ajali haina kinga wala kafara
  • Jules6 years ago
    Mana we ndabona ntakintu yarokoye pe Imana imurengere
  • Iradukunda6 years ago
    Uwomuryango niwihangane pe
  • manzi6 years ago
    ndebera nawe urwego Rwubutabazi abaturage bakoze pee Barimo gufata video



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND