Umuhanzi Thacien Titus yarasabye anakwa Mukamana Christine bateganya gusezeranira imbere y’Imana kuri uyu wa 22 Kanama 2015. Umuhango wo gusaba no gukwa waranzwe n’udushya twinshi harimo aho uyu muhanzi yaririmbiye umugeni we maze asuka amarira.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Thacien Titus uririmba indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indiribo ’Aho ugejeje ukora, Mana mbaye ngushimiye’ nibwo yerekeje mu karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo aho umuryango wa Mukamana Christine utuye, agiye gumusaba no gumukwa. Ku isaha ya saa sita na mirongo itanu n’umwe(12h51) nibwo imodoka ziturutse mu muryango wa Christine zaje guha ikaze Thacien n’abari bamuherekeje gusaba baturutsei Kigali. Izi modoka zabasanganiye i Rwabuye, muri Kilometero nkeya ziba zibura ngo ugere mu mujyi wa Huye(Butare).
Agashya ka mbere katangiriye kuri moto zahise zivanga n’imodoka maze zibazengurutsa mu Mujyi wa Huye, ibintu byahagaritse abahisi n’abagenzi bibaza ibiri kuba.
Thacien Titus ategereje umugeni we
Mukamana Christine aramukanya n'uwari waje kumusabira Thacien Titus
Ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu(13h45) nibwo uyu muhango wabereye muri Hotel Four Steps watangiye,utangizwa n’isengesho. Nyuma y’isengesho abasangwa batanze ikaze ku bashyitsi maze imisango itagira ubwo. Nyuma y’umwanya munini abasaza baganira, byageze aho Thacien Titus yemererwa ko ahawe Mukamana Christine ho umugeni, ibyishimo bisaba uyu muhanzi n’abari baje bamuherekeje. Ku isaha ya saa cyenda na n’igice(15h30) nibwo Christine yaje gusuhuza umugabo we.
Akandi gashya kadasanzwe mu yindi mihango yo gusaba no gukwa,Thacien Titus yahise atura umugeni we indirimbo yamuhimbiye y’urukundo aho atangira agira ati “Iyizire mwali nakunze,usohoje isezerano Mana, ngwino Yesu urugo rwacu urwiyoborere,…” Uko yaririmbaga niko abantu bari batunguwe ndetse bateze amatwi amagambo agize iyo ndirimbo. Mukamana Christine na we yariyumanganyije bigeze aho amarangamutima ye ayagaragarisha amarira ari nako Thacien yari amwegamye mu gituza akomeza kumuririmbira anamuhoza amarira.
Thacien yakoze agashya yakiriza umugeni we indirimbo yamuhimbiye
Yereka abari bitabiriye ubukwe ko amwambitse impeta y'urudashira nyuma yo kumuhabwa n'umuryango
Thacien yambika Sebukwe ingofero amushmira ko yamubyariye umugore
Biyemeje ko uko basangira niko bazasangira ibyiza n'ibibi akaramata
Nkuko bisanzwe mu misango y’ubukwe hari umutahira ujya kureba ko inka zakowe umukobwa zimeze neza kandi ntaburwayi zifite aho aherekezwa n’umuganga ushinzwe kuvura amatungo(Veterineri). Bitunguranye ,muri uyu muhango, umuhanzi Theo Uwiringiyimana uzwi ku izina rya Bosebabireba, niwe wagiye nk’umu veterineri, ibintu nabyo byatunguye abari aho ndetse barabyishimira. Uretse aka kazi kadasanzwe yahawe, Theo Bosebabireba n’abandi bahanzi barimo Richard Usengimana,Stella, …nibo basusurukije ubu bukwe.
Mbere gato y’uko uyu muhango usozwa, Thacien Titus yafashe umwanya maze aririmba indirimbo ‘Aho ugejeje ukora yatuye umuryango ashatsemo maze yaba Christine ndetse n’abari aho bafatanya na we kuyiririmba, umuhango usozwa ku isaha ya saa kumi n’imwe na mirongo itatu n’itanu(17h35).
TANGA IGITECYEREZO