Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy'u Burundi Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu agiye gushyira hanze amashusho y'indirimbo ihimbaza Imana, akaba ubusanzwe yari amenyerewe mu ndirimbo z'urukundo ariko kuri iyi nshuro nawe yongeye kwibuka guhimbaza Imana abinyujije mu mpano ye y'ubuhanzi.
Indirimbo ihimbaza Imana ya Kidumu yamenyekanyemo cyane ni iyitwa“Namba Moja” yagize uruhare rukomeye mu guhindura kariyeri ye ya muzika , kuri ubu agiye kongera gushyira hanze amashusho y’indi ndirimbo yise “Mungu anaweza” ibi bikaba byerekana uburyo uyu muhanzi yubaha cyane Imana n’ubwo atari buri gihe akora indirimbo zihimbaza Imana .
Kidumu yatangiye muzika mu mwaka w’1984 ku myaka 10 ubwo yari umucuranzi w’ingoma, kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Kenya aho kuririmba yamaze kubigira umwuga.
Amashusho y’iyi ndirimbo biteganyijwe ko azajya ahagaragara kuri uyu wa mbere taliki ya 03/02/2014 aho amwe mu mashusho azagaragaramo yambaye imyenda ya ba Bishop,iyi ikaba ari video yayobowe na J Blessing umwe mu ba producer bamaze kugira izina rikomeye mu bijyanye no gukora amashusho y’indirimbo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba
Patrick Kanyamibwa
TANGA IGITECYEREZO