Kigali

Foursquare Gospel church yinjiye mu giterane cy’urubyiruko cyatumiwemo Apotre Gitwaza, True Promises n’andi matsinda akunzwe cyane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2017 11:53
0


Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2017 ahagana isaa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo ku itorero Foursquare Gospel rya Kimironko hatangira igiterane cy’urubyiruko cyatumiwemo Apotre Paul Gitwaza n’amatsinda akunzwe hano mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Iki giterane cya Foursquare Gospel church iyobora na Bishop Dr Masengo Fidele, kiratangira kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba kizasozwe kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Imyitwarire n’impano y’umusore ukijijwe’ iboneka mu Timoteyo 4:12 no muri Yohana 9:4.

Iki giterane cy’iminsi ine cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye aribo Apostle Gitwaza Paul, Bishop Musoke, Prof Bizoza na Pastor Aaron Ruhimbya. Mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akunzwe n'abatari bacye hano mu Rwanda hatumiwe True Promises Ministries, Gisubizo Ministries, Alarm Ministries na Healing worship team.

Iki giterane kizajya gitangira ku mugoroba saa kumi n’imwe z'umugoroba, gusa kuwa Gatanu tariki 24 Gashyantare kizatangira isaa cyenda z’amanywa aho abazacyitabira bazahabwa inyigisho zivuga ku buyobozi naho kuwa Gatandatu tariki 25 Gashyantare gitangire saa mbiri za mu gitondo aho kuva kuri iyo saha kugeza saa kumi z’umugoroba hazaba harimo gutangwa impuguro ku rubyiruko.

Foursquare Gospel church

REBA HANO 'MANA URERA' YA TRUE PROMISES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND