Eric Nshimiyimana, umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yahumurije abantu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye abatura indirimbo ye yise ‘Azanshoboza’.
Iyi ndirimbo ye yumvikanamo aya magambo: "Wa mwanzi wanjye we winyishima hejuru winca intege winaniza, mfite umwami indengera azanshoboza, azankomeza, ninyerera Yesu azandamira, ninshoborerwa Yesu azanshoboza. Natangiye urugendo ndasiganwa ndasiganirwa aheza mu ijuru, ndi ku rugamba, mpaganye n’umwanzi, isi n’umubiri ndetse na satani."
UMVA HANO AZANSHOBOZA YA EV ERIC NSHIMIYIMANA
Ev Eric Nshimiyimana ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana. Ni umukristo mu itorero ry’ububyutse Yerusalemu Revival church nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Amaze imyaka 8 abwiriza ubutumwa bwiza. Gufatanya ubuhanzi no kuba umuvugabutumwa, yadutangarije byose abikora neza, agashobozwa n’Imana. Yagize ati:
Gufatanya ubuhanzi n’ivugabutumwa, ndabihuza, ndasenga , iyo Imana numvise hari ijambo impaye ryo kubwiriza, ndabwiriza kandi iyo indirimbo ije nayo ndayakira nkayandika nkayiririmba, byose bigenda neza mbona Imana igenda inshoboza.
Umuvugabutumwa Eric Nshimiyimana
Kuva mu 2009 ni bwo yatangiye Ev Eric Nshimiyimana yamenye ko afite impano yo kuririmba, gusa yaje kujya muri studio mu mwaka wa 2012. Indirimbo ye ya mbere yakoze yayise, ‘Mana tuje imbere yawe’.Kugeza ubu afite indirimbo eshatu. Mu byo ateganya harimo no gukora amashusho y’indirimbo ze.Yagize ati;
"Ndateganya gukora amashusho y’indirimbo ‘Azanshoboza’ abantu benshi barimo kunsaba ko nayikorera Video kandi nanjye ndabishaka." Yadutangarije ko mu mezi abiri cyangwa atatu aya mashusho azaba ari hanze. Abajijwe abahanzi ba Gospel akunda, yavuze ko ari benshi. Abahanzi ba Gospel bamfasha ni benshi.
UMVA HANO AZANSHOBOZA YA EV ERIC NSHIMIYIMANA
TANGA IGITECYEREZO