Itsinda New Melody rigizwe n’abaturuka mu matorero atandukaye biganjemo urubyiruko, ryagaragaje urwego rwo hejuru rigezeho mu miririmbire yuje ubuhanga. Benshi mu bitabiriye igitaramo cyabo, bakozweho cyane, bamwe amarira abatemba mu maso kubera kunezerwa.
Ubwo bari mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ariko kinagamije gufata amashusho y’indirimbo zabo mu muhango wabereye Kacyiru aho Solace Ministries ikorera, Itsinda New Melody risanzwe rizwiho kwigisha abantu kuririmba no kubatoza amajwi, ryagaragarijwe ko rikunzwe cyane naryo ryerekana urwego rwo hejuru rimaze kugeraho mu muziki. Abitabiriye icyo gitaramo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kanama 2015, bagize ibihe byiza cyane, buzura umwuka abandi amarira amatemba mu maso kubera kwizihirwa.
Itsinda New Melody mu gitaramo cyakoze ku mitima ya benshi
Benshi bakozweho cyane mu gitaramo cya New Melody choir
Nkurunziza Gedeon wabaye umujyanama wa Patrick Nyamitari, uyu akaba ari umuyobozi wa New Melody itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu ishuri rya muzika ryitwa New Melody Industries yabwiye inyarwanda.com ko nyuma y’icyo gitaramo bakoze, mu minsi ya vuba bagiye gushyira hanze indirimbo z’amashusho. Abajijwe impamvu bishyize hamwe ndetse niba bafite gahunda yo kuzashinga itorero, Nkurunziza yagize ati:
Twahuye kubwo kongera ubumenyi kugirango tubone uko tuzajya dufasha abandi baririmbyi tugatanga amahugurwa ku bantu batandukanye. Icyo tugamije ni ukugirango tugire abatoza benshi hanze, haboneke abaririmbyi benshi icyarimwe kandi beza. Kugeza uyu munsi turi ishuri rya muzika ntabwo turatekereza ko bishobora kuba byahinduka bikaba ikindi kintu, twumva ntacyo bidutwaye gukomeza kuba ishuri rya muzika.
Josue Shimwa(hagati) umwe mu bagize itsinda New Melody ni umutoza w'amakorali atandukanye yo muri ADEPR
Itsinda New Melody rigizwe n'abaturuka mu matorero atandukanye
Umuhanzi Bobo Bonfils(hagati) ni umwe mu bafashirijwe muri iki gitaramo
Benshi bakozweho cyane amarira abatemba mu maso
Nyuma yo kuramya no guhimbaza Imana muri icyo gitaramo cya New Melody, haje gukurikiraho umwanya w’impanuro n’inama z’abafite ubunararibonye mu muziki.
Umuhanzi Aime Uwimana yatanze impanuro ku baririmbyi
Umuhanzi Aime Uwimana umwe mu batanze ikiganiro, muri byinshi yatanze nk’inama, yasabye abaririmbyi kujya bafata umwanya bagasengera umurimo bakora. Ikindi ni uko bajya bumva ibihangano bya bagenzi babo bateye imbere mu muziki bakagira byinshi babigiraho.
ANDI MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO CYA NEW MELODY
Umuhanzikazi Rachel Rwibasira(iburyo) ni umwe mu bagize itsinda New Melody
Benshi bahagiriye ibihe byiza
Icyo gitaramo cyaranzwe n'ibyishimo n'umunezero
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki gitaramo nabo bakozweho cyane bajya mu mwuka wo kuramya Imana
Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye iki gitaramo nabo bakozweho cyane bajya mu mwuka wo kuramya Imana
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi bari banyotewe no gutaramana na New Melody
TANGA IGITECYEREZO