Iyo umuntu akiri umwana, hari byinshi aba yifuza kuzageraho ni akura. Akenshi usanga abana benshi barota kuzaba abaganga, abapilote, ba perezida n’ibindi, ariko ugasanga benshi uko bakuze ubuzima bubatwaye uko bushatse, gusa kuri Denis Nsanzamahoro we inzozi yarose yazigezeho.
Guhera mu myaka ya za 2000 akina muri filime zinyuranye zo ku rwego mpuzamahanga nka 100 Days, Sometimes in April, Operation Turquoise,… kugeza uyu munsi aho azwi nka Peter muri filime y’uruhererekane yikorera ubwe Sakabaka, ugaca kuri Rwasa yamumenyekanishije cyane, nta kabuza Denis ni umwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda b’ibigwi byo kuzirikanwa.
Ubwo twabonaga amafoto ye akiri umwana muto, twifuje kumenya inzozi yari afite akiri muto, gusa nk’uko yaje kubisobanura, ntabwo bihabanye habe na gato n’ibyo arimo kuri ubu.
Denis Nsanzamahoro akiri umwana muto, mu bihe binyuranye by'ubuto bwe.
Denis yagize ati “kera nibukako kuri iriya myaka nakundaga cyane kureba film ku buryo no kuva mu mwaka wa mbere primaire nakuze nsobanura film zasohotse nk’impinde yitwaga Disco Dance, Commando, Rambo, Cobra, War Bus, Missing in Action za Chuck Norris, Coming to America ya Eddy Murphy, n’izindi ku buryo numvaga nzaba umukinnyi wa film ukomeye ndetse n’umu presenter kuri radio cg TV. Nakundaga cyane umuziki kuko muzehe yumvaga indirimbo za Jimmy Cliff, Bob Marley na Michael Jackson na Marvin Gaye byatumye nkura nkunda umuziki cyane. ”
Denis Nsanzamahoro uvuga ko kuva kera yaryaga hit, aradusobanurira muri aya mafoto imyaka yari afite, ndetse n’iyi myenda yari yambaye uko yari ihagaze muri icyo gihe, ubaze mu kugezwaho kw’ibintu:
Ifoto ya mbere ibanza iburyo nari nambaye umupira wa Lacoste n’amaburuteli n’inkweto zitagira rase n’ikaburura kera byari bigezweho cyane. Nari mfite imyaka 4. Ifoto ya 3 hirya ibumoso nari nambaye t-shirt ya karo karo n’ikabutura ya karo karo n’ingozi yitwa whinstone. Nari mfite imyaka 7 byari bigezweho cyane. Ifoto yo hagati nari mfite imyaka 11 nari nambaye abacos n’ipantalo ya pate byari bigezweho cyane n’ingozi. Ìcyo gihe n’abaperezida nibyo bambaraga abenshi ba Africa.
Kuri ubu inzozi ze zose yamaze kuzigeraho, cyane ko uretse kuba kuri ubu azwi nk’umwe mu bakinnyi ba filime, yabaye umunyamakuru kuri radio Flash ariko akaza kuva mu bunyamakuru ahagana mu myaka ya za 2008, aho yari azwi mu biganiro nka Flashback Sunday,…
Denis Nsdanzamahoro w'umugabo, ubu ni umunyabigwi muri sinema nyarwanda ndetse inzozi yari afite akiri muto nizo yakurikiye
Inzozi za Denis Nsanzamahoro udakunze kuvuga imyaka ye aho avuga ko ari myinshi gusa zirakomeje. Denis avuga ko kuri ubu ari gukomeza filime ye isanzwe itambuka kuri televiziyo y’u Rwanda ariyo Sakabaka, akaba kuri ubu ari no gutegura filime izahuriramo ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika, nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, akaba amaze kuvugana na Irene Uwoya uzwi nka Oprah na Vicent Kigosi ba Tanzaniya, Desmond Elliot wa Nigeria, Judith Heard wa Uganda ndetse n’abo mu Rwanda.
Soma inkuru bijyanye:
Avuga kuri iyi filime ye, Denis yatubwiye ko ari film yerekana ubuzima bw’abagabo batatu baba bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’intwaro, umwe muribo akabiba amafaranga menshi agahungira mu Rwanda bakaza baje kumuhiga. Denis yatubwiye ko mu minsi iri imbere ateganya ko bazaza mu Rwanda bagafata amashusho y’agace gato (trailer).
Ese wamenya ko uyu mwana ari Denis Nsanzamahoro uzi nka Rwasa?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO