Nyuma y’uko Munyawera Augustin akize imvune yari yagiriye mu mpanuka mu kwezi kwa Gicurasi, yiyemeje gukora cyane ngo akuremo icyuho cyasizwe n’iyi mpanuka yarwaye mu gihe kigera ku mezi hafi 5 byatumye filime Amarira y’urukundo akora isa n’ihagaze.
Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli nibwo igice cya 10 cy’iyi filime abanyarwanda benshi bamaze kumenyera nka Manzi na Fabiola bitewe n’amazina y’abakinnyi bayikinamo igiye hanze, ubu igice cya 11 nacyo kiragera hanze kuri uyu wa mbere tariki 3 Ugushyingo.
Kayumba Vianney (Manzi), Mukasekuru Fabiola (Fabiola) na Happy Gasana muri filime Amarira y'urukundo 11
Mu kiganiro n’inyarwanda.com Augustin yagize ati: “namaze igihe kinini ndwaye, nyuma yo gukora impanuka, byatumye Amarira y‘urukundo isa nk’aho ihagarariye ku gice cya 9. Ibyo byateye icyuho gikomeye mu banyarwanda bari bategereje kureba igice cya 10 n’ibindi bikurikira. Nyuma yo gukira rero niyemeje gukorana ingufu zishoboka zose ngo nzibe icyo cyuho.”
Munyawera Augustin, akaba ariwe ukora filime Amarira y'urukundo
Iyi filime izagera hanze tariki 3 z’ukwezi kwa 11, ikazaba icururizwa ahasanzwe hacururizwa filime z’inyarwanda mu gihugu hose, Augustin akaba yemeza ko nyuma y’iki gice, icya 12 nacyo kizaba kiri mu nzira.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO