Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016 nibwo hari hategerejwe umuhango wa ‘Kwita izina Gala Dinner’, wanagaragayemo WizKid, umuhanzi w’icyamamare muri Afrika no ku isi yose, ukomoka muri Nigeria.
Muri iki gikorwa cyari cyateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, hanamuritswe ndetse hagurishwa ibihangano nyarwanda bitandukanye hagamijwe gukusanya amafaranga yo gutegura umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.
Wiz Kid ubwo yageraga aho iki gitaramo cya 'Kwita izina Gala Dinner' cyabereye
Ni umuhango wahuriranye ni uko uyu muhanzi ari mu Rwanda, bityo nawe ahabwa ubutumire ndetse aranitabira, by’akarusho Wiz Kid akaba yishimiye ibihangano bibiri nyarwanda by'ubugeni, yatanzeho amadorali ya Amerika angana n’ibihumbi bibiri (ni ukuvuga akabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda).
Kwita izina Gala Dinner ni umuhango umaze kumenyerwa mu Rwanda, ubanziriza gahunda nyirizina yo kwita izina abana b'ingagi
Wizkid ku madorari 2000 yaguze ibishushanyo by'umuhanzi w'umunyarwanda
Ibi bihangano bibiri bigaragaza inka ndetse n'abakobwa barimo gucunda amata, nibyo Wiz Kid yishimiye arabigura
Ku ruhande rwa RDB bishimiye uruhare uyu muhanzi mpuzamahanga yagaragaje mu gushyigikira iki gikorwa bituma banamufata nk’umwe mu bantu bita kubidukikije n’urusobe rw’inyamaswa zibitatse by'umwihariko.
Nubwo kwinjira byari bihenze ariko ahabereye uyu muhango hakubise haruzura
N'ubwo bamwe bibwiraga ko ashobora kubataramira, Wizkid yabwiye abari aho ko bitakunda, ahubwo aboneraho kubatumira mu gitaramo agomba gukorera i Rugende
Biteganijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016 ari bwo Wiz Kid ari butaramire abakunzi be bo mu Rwanda mu gitaramo ngarukamwaka cya Mutzig Beer Fest kigomba kubera i Rugende aho kwinjira ari amafaranga 10,000frw, ndetse hakaba hateganijwe n’imodoka zigomba kujyana abantu zikanabagarura.
TANGA IGITECYEREZO