Mugisha Frank cyangwa Vd Frank yamamaye cyane mu myaka yatambutse ubwo yari umwe mu bahanzi bamamaye icyo gihe, nyuma yaje kuva muri muzika yigira mu byo gukina filime, aba umunyamakuru magingo aya akaba yamaze gusezerana imbere y’amategeko na Chantal bari bamaze imyaka irenga ine bakundana.
Mugisha Frank ubu ni we muyobozi w’ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw hamwe na Kigaliwood Photo, kompanyi ikora ibijyanye n’amafoto. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2017 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, nyuma y’uyu muhango hakaba n'imihango yo gusaba no gukwa, mu gihe tariki 05 Ugushyingo 2017 ari bwo hazaba gusezerana imbera y’Imana.
REBA AMAFOTO:
Vd Frank n'umufasha mu murenge wa Nyarugenge
Vd Frank n'umufasha we basezerana imbere y'amategeko
Vd Frank asinyira indahiro amaze gukora
Vd Frank n'umufasha we bafatana ifoto nabamwe mu babaherekeje
AMAFOTO: Rwandapaparazzi
TANGA IGITECYEREZO