Kigali

Urban Boyz bagaragaje udukoryo tw'imyambarire mu ifatwa ry'amashusho y’indirimbo nshya-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/06/2016 12:23
3


Abasore batatu (Humble G, Safi na Nizzo) bagizer itsinda rya Urban Boyz bagaragaje udukoryo mu myambarire ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo nshya.



Aba basore ubwo bafataga amashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa “Call me” itarajya hanze bagaragaje imyambarire yiganjemo udukoryo cyane ku mideri yagaragaye ku mutwe ndetse n’imyambaro aho aba basore bagaragaje imyambarire y’abanyarwanda bo mu myaka yashize.

Iyi ndirimbo 'Call me' itarajya hanze yafatiwe amashusho n’umu producer w’umugande uzwi ku izina rya M Grate Pest uzwi mu nzu itunganya imiziki ya Grate Make Films. Tumwe mu dushya twagaragaye mu ifatwa ry’aya mashusho ni Imideri yabo ku mutwe, imyambarire yabo, ikoreshwa ry’ibikoresho bya cyera ndetse no guhimba uburiri ahabereye ifatwa ry’aya mashusho nkuko bigaragara  mu mafoto.

Mu kiganiro na Safi Madiba ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz yabwiye Inyarwanda.com ko bo bateganya gukomeza gukora cyane kurusha uko byahoze ati”Kuba turi muri PGGSS6 ntibyatuma tudakora ngo ni uko turi muri iri rushanwa kuko mbere yo kujya mu irushanwa twe turi abahanzi, iyi ikaba impamvu ituma dushaka gukomeza gukora umuziki wacu.”

urban boyzImyambarire ya cyera niyo Urban Boyz izagaragaza mu mashusho y'iyi ndirimbo

Safi yahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko bitarenze ukwezi iyi ndirimbo “Call me“ iribusohokane n’amashusho yayo bityo bigashimangira gukomeza gukaza ibikorwa byabo bya muzika nubwo bari mu irushanwa ribatwara umwanya munini. Mu bahanzi 10 bari guhatanira PGGSS6, kugeza ubu Urban Boys nayo iza mu bahanzi bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe.

Reba andi mafoto:

urban boyzSafi Urban Boyz kuri telefone yo hambere

urban boyzBaremye icyumba mu cyumba cyafatiwemo amashusho

urban boyzJunior Multisytem wakoze amajwi y'iyi ndirimbo nawe yarari aho bakoreraga amashusho yayo

urban boyzUrban Boyz imisatsi bagaragaje mu ifatwa ry'aya mashusho

urban boyzImbyino zihimbaje ziri mubizagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

urban boyzIbikoresho bya cyera bizagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

urban boyzNizzo mu maburuteri ni uku azaba agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO  ABA BASORE BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twin8 years ago
    akazi keza basore murakora cyanee kbss.igikombe nicyanyu
  • Kapo8 years ago
    wawuu mukomeze muduhagarire abasa!!! turabakunda hano USA
  • 8 years ago
    felecitation kwaba basore kbsa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND