Kigali

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio na TV10 Jules Karangwa agiye kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2018 9:06
4


Jules Karangwa ni umwe mu banyamakuru b’imikino wagiye amenyekana umunsi ku wundi, uyu usa naho urugendo rwe rwo kumenyekana rwatangiriye kuri Royal Tv akaza kuhava yerekeza kuri Radio na Tv10 kuri ubu ari mu myiteguro ya nyuma yo gukora ubukwe n’inkumi bamaze igihe bakundana cyane ko n’amatariki y’ubukwe bwabo bamaze kuyashyira hanze.



Uyu munyamakuru azwi cyane mu ishami ry’imikino cyane cyane kuri Televiziyo aho yakoze kuri Royal Tv ndetse magingo aya akaba akora kuri TV10, kuri ubu agiye kurushinga n’inkumi yitwa Sandra Mutoniwase bamaze igihe bakundana. Ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki 3 Werurwe 2018 nkuko bigaragara ku mafoto ateguza ubu bukwe.

jules karangwaItariki y'ubukwe bwa Jules Karangwa na Sandra yamenyekanye

Uyu ariko siwe munyamakuru w’imikino ukorera TV na Radio10 uteganya kurushinga vuba gusa, cyane ko na Rigoga Ruth umwe mu bakobwa bakora ibiganiro by’imikino mu Rwanda by’umwihariko mu kigo kimwe na Jules Karangwa nawe aherutse gutangaza ko agiye kurushinga, ubukwe bwe we bukaba buteganyijwe tariki 10 Werurwe 2018 ni ukuvuga icyumweru kimwe nyuma y’ubwa Jules Karangwa bakorana.

jules karangwajulesjules karangwaJules Karangwa na Sandra Mutoniwase bamaranye imyaka myinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hh7 years ago
    Mbega couple nziza weeeee wagira ngo ni mushiki na musaza kabisa. Ubukwe bwiza n'urugo ruhire.
  • Courage7 years ago
    Aba bantu barasa cyane wagirango baravukana Muri beza muraberanye Muzabane neza,mudacana inyuma Imana nayo ibaherekeze.
  • the creative ish7 years ago
    kbx.hasigaye gicumbi na foid
  • 7 years ago
    urugo ruhire karagwa nisawa kbx



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND