Kigali

Grace Katikiro umunyarwandakazi wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana muri Uganda yatabarukiye mu rwamubyaye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/09/2016 9:17
1


Grace Katikiro umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umunyarwandakazi gusa akaba yakoreraga muzika ye mu gihugu cya Uganda yatabarutse. Uyu muhanzikazi uvukana n’umunyamideri w’umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Afurika y’epfo Umurerwa Jacqueline, yitabye Imana nyuma y’iminsi yari amaze arwariye mu karere ka Huye iwabo.



Uyu muhanzikazi wamamaye kuva mu myaka ya 2008 ubwo yarafite indirimbo yari ikunzwe n’abatari bake mu barokore ba Uganda yitwa “Fitina” yavukiye mu Rwanda ndetse abyarwa n’ababyeyi b’abanyarwanda gusa we ntiyakunze kuba mu Rwanda na cyane ko na muzika ye yakunze kuyikorera mu gihugu cya Uganda aho yari atuye.

Grace Katikiro bamwe bazi ku izina rya " Munyamulenge" atabarutse nyuma yo gukora umurimo ukomeye muri muzika yo guhimbaza Imana mu gihugu cya Uganda, dore ko yari afite indirimbo nyinshi kandi zikunzwe mu nsengero za Uganda. Mu ndirimbo Grace Katikiro azwiho harimo Fitina, Wesumulure, Azzalidwa, Bogedde n'izindi.

Kuri ubu ntiharamenyekana indwara yamwishe gusa amakuru Inyarwanda.com ikesha abantu ba hafi b’umuryango we bahamya ko yari amaze iminsi arwariye mu Rwanda ari nayo mpamvu yitabye Imana, akaba yatabarukiye i Huye iwabo.

grace katikiroUmuhanzikazi Grace Katikiro yatabarukiye mu Rwanda

Umuhango wo gushyingura nyakwigendera uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2016 iwabo mu karere ka Huye. Uyu muhanzikazi akaba atabarutse asize abana babiri umukobwa n’umuhungu. Grace Katikiro yari umuvandimwe w’umunyamideri Umurerwa Jacqueline uherutse gutangaza ko afitanye isano n’umwamikazi Gicanda.

REBA HANO INDIRIMBO YA GRACE KATIKIRO "FITINA" YATUMYE UYU MUHANZIKAZI AMENYEKANA CYANE MU BAHANZIKAZI BAHIMBAZA IMANA MURI UGANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    my condolescences 4 that unfortunate event



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND