Kigali

Ubwitabire butazibagirana Yvan Buravan amurika alubumu "The Love Lab" yafashijwemo na Se-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2018 4:46
1


Yvan Buravan asigiwe urwibutso rudasaza n’abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cye yamurikiyemo umuzingo w’indirimbo (alubumu) yise “The Love Lab” yakubiyeho indirimbo cumi n’ebyeri 18. Harimo 12 yakoze ku giti cye ndetse n’izindi esheshatu(6) yahuriyemo n’abandi banyamuziki batandukanye.



Abanyabirori, abakiri bato, urubyiruko, ababyeyi n’abavandimwe be, abakuru mu muziki ndetse n’abandi bakunda Yvan Buravan bamushyigikiye mu buryo bw’ikirenga ubwo yamurikaga alubumu ya mbere akoze kuva yatangira umuziki mu gitaramo cy’ubudasa yakoreye mu ihema rya Camp Kigali), mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 01 Ukuboza 2018.

“The Love Lab” yayimuritse mu buryo bushushanya inkuru y’urukundo yisunze Laboratwari y’urukundo, yongerwa ingufu n’abahanzi Nyarwanda bamuteye ingabo mu bitugu barimo Charly&Nina, Uncle Austin wamubaye hafi mu rugendo rw’umuziki, Victor Rukotana, Active n’abandi.

Amasaha yo gutangira kw’igitaramo ntiyubarijwe:

Iki gitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n’ebyeri z'umugoroba (18h:00')  nk’uko byagiye bitangazwa, gusa byageze saa mbili z’ijoro, DJ akivangavanga umuziki wo mu mahanga ndetse n'uwo mu Rwanda.  Nyuma ye, herekanwe amashusho agaragaza abafana bavuga ko bakunda byimazeyo Buravan.

Ni amashusho yizihiye benshi bari muri iki gitaramo biturutse ku buryo aba bafana bageragezaga gusubiramo indirimbo z'uyu muhanzi. Yakurikiwe n'ijwi rya Buravan rihujwe n'amashusho ashimira abafana be n’abandi bamukomeje mu rugendo rw'umuziki.

Umunya Zimbabwe, King wamamaye binyuze mu gukoresha Saxophone mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye yahawe ikaze:

Saa mbili n'iminota cumi n’itanu (20h:15'): Umunya Zimbabwe,  King ucuranga Saxophone yinjiriye mu ndirimbo ya Meddy "Adi Top" akomereza no mu zindi ndirimbo zitandukanye nka "For you" ya Davido, avangavanga uruvangitarane rw'amajwi yasohorwaga n'iki gicurangisho, asoza  urugendo rwe ku rubyiniro saa mbiri n'iminota mirongo ine n’itanu (20h:45').

Yvan Buravan yagaragaje ko ari umunyempano utangaje.

Abasore bambaye imyenda ibashushanya nk’abakora muri Laboratwari baserutse ku rubyiniro

Saa mbiri n'iminota mirongo ine n’umunani (20h:48'): Abasore bambaye imyenda ikoze mu isarubeti y'ibara ry'umweru bageze ku rubyiniro. Imyenda yabo yabashushanyaga nk'abari muri Laboratwari hashingiwe ku nyito ya alubumu “The Love Lab”. Binjiye bacuranga umuziki ucengera mu matwi, umwotsi w'umukorano n'uruvangitarane rw'amabara bisimburana buri kanya byizihira benshi.

Basanganiwe ku rubyiniro na Yvan Buravan, umushyitsi w’icyubahiro w'umunsi

Saa tatu n'iminota itanu (21h:05').  Nyiri Laboratwari y'Urukundo, Yvan Buravan yavugiye mu ndangururamajwi, ati "Kigali muriteguye".  Yahereye ku ndirimbo  "Injyana" yakoranye na Umutare Gaby, yasohotse mu myaka itatu ishize. Ayisoje ati "Ubu ndi muri Laboratwari y'Urukundo " .

Yakomereje ku ndirimbo "Si Belle" aherutse gushyira hanze. Ni indirimbo yacengeye mu mitima y'abakunda uyu musore.  Kuva ku gitero cya mbere kugera ku gitero cya nyuma,  yayiririmbye afashwa n'abafana abandi bakoma amashyi,  amatoroshi ya telephone yashyizwe mu kirere, abashoboye bafata amashusho n'amafoto y'urwibutso rwa Yvan Buravan.

Yaririmbye indirimbo nka "Heaven", "Bindimo", akomereza ku ndirimbo ye "Malaika" . Saa tatu n'iminota 37' nibwo yatangiye kuririmba indirimbo nshya yakubiye kuri alubumu ye nshya "The Love Lab".

Saa tatu n’iminota mirongo itanu (21h :50’) yavuye ku rubyiniro, avuga ko icyiciro cya mbere cyo kumurika alubum cyirangiye aha umwanya n’abahanzi bakizamuka :

Haserutse umunyempano mushya Amalon mu ndirimbo yise "Yambi" , imaze amezi abiri isohotse. Ni umwe mu basore bize umuziki mu ishuri ry'umuziki ryo ku Nyundo. Nyuma ye hakurikiyeho, Victor Rukotana nawe wahawe umwanya aseruka mu ndirimbo yise "Promise" . Yahamagawe ku rubyiniro yicaye mu bafana.

Yahawe indangururamajwi anyura mu bafana aririmba ahagaze ku rubyiniro rwari hagati mu bafana. Byamutunguye kuko yasanze Indirimbo ye ‘Promise’ yaramaze gucengera mu bafana.  Umuhanzi mushya witwa Kevin Star ubarizwa muri New Level nawe yahawe umwanya agaragaza impano ye.

Icyiciro cya kabiri cyo kumurika alubumu « The Love Lab » cyatangijwe na Dj Marnaud

Saa yine n'iminota cumi n’ine (22h:14') DJ Marnaud yahaye ikaze Buravan ku rubyiniro. Yabanjirijwe n'itsinda ry'abasore n'inkumi bari muri Laboratwari y'Urukundo. Yinjiriye mu ndirimbo yise "Just Dance" , ayisoje yahise ahamagara bagenzi be bahuriye muri New Level aribo Active, baserutse mu ndirimbo “Canga Iringi” bafatanya kuyiririmba inyura benshi.

Itsinda ry’abahanzikazi Charly&Nina bakiriwe ku rubyiniro 

Itsinda rya Charly&Nina bakiriwe ku rubyiniro, bafatanyije na Buravan batangiriye mu ndirimbo nshya bakoranye bise "Oroha". Umuhanzikazi Nina yasabye abari muri iki gitaramo kuzakunda iyi ndirimbo umunsi izaba isohotse. Bavuye ku rubyiniro, Buravan yanzika mu ndirimbo yise « Ni njye nawe ».

Uncle Austin, uw’ibiganza byaciyemo abanyempano bakomeye barimo na Yvan Buravan yaserutse 

Saa yine n'iminota mirongo ine n’itandatu  (22h:46'): Buravan yahamagaye ku rubyiniro Uncle Austin wamufashije mu rugendo rw'umuziki.  Uncle yinjiye abwira abafana ati niba ukunda Yvan, vuga uti ‘yes’ niba ukunda Uncle Austin vuga uti ‘yeeeee’. Uncle yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka n'abari bicaye barahagaruka.

Amahitamo y’abafana, umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo uvuzwa

Saa tanu n'iminota cumi n’umwe (23h:11'), Buravan yabajije abafana be indirimbo isigaye bati "Garagaza" yahuriyemo na Se, Burabyo. Yagiye kuyiririmba abanza kuvuga ko yamaze imyaka ibiri iyi ndirimbo ayitegura nyuma yereka se umubyara umushinga wayo. Yahise asaba se ko yamusanganira ku rubyiniro bagafatanya kuyiririmba.

Se wa Buravan yakuyemo ikote yambikwa ingofero y'abakuru aherekezwa ku rubyiniro afasha umuhungu we bitiranwa (Burabyo).  Yageze ku rubyiniro afatanya n’umuhungu we gushimisha abitabiriye iki gitaramo, indirimbo ye “Garagaza” yashimangiye ko abantu bagera kuri miliyoni imwe bayirebye kuri Youtube banyuzwe n’uburyo umwana yahuje na Se mu ndirimbo. Umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo wavuze saa tanu n'iminota mirongo itatu n’itandatu (23h:36’).

AMAFOTO:

Buravan yaserutse ku rubyiniro yambaye imyenda yabugenewe muri Laboratwari.

Buravan yifashishije uyu mukobwa mu kwerekana inkuru y'urukundo iri mu ndirimbo ze nyinshi.

Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire bwo hejuru.

Buravan yagezeho akuramo inkweto.

Itsinda ry'ababyinnyi ryanyuze benshi bari muri iki gitaramo.

Umunyempano ubarizwa muri New Level yahawe umwanya arigaragaza.

Victor Rukotana mu bafana aririmba indirimbo 'Promise".

Umuhanzi Amalon nawe yigaragaje.

Uhereye i bumoso [Mama wa Buravan], hagati [Ise wa Buravan wanamufashije ku rubyiniro mu ndirimbo 'Garagaza'].

Itsinda rya Active ku rubyiniro.

Buravan na Nina

Buravan na Charly uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko.

Amashusho n'amafoto y'urwibutso rw'iki gitaramo yabitswe na benshi mu bikoresho by'itumanaho.

Uncle Austin na Yvan Buravan banyuze abitabiriye iki gitaramo.

King wamamaye mu gukoresha Saxophone yanyuze benshi.

Buravan, muganga w'urukundo

Ubwitabire bw'iki gitaramo bwasize amateka atazibagirana.

Andi mafoto menshi yaranze iki gitaramo kanda hano ndetse na hano

REBA HANO UBURYO YVAN BURAVAN YARIRIMBYEMO

REBA HANO SHADDY BOO, ASINAH NA SACHA KATEE BAVUGA KU MYAMBARIRE YABO

REBA HANO BURAVAN AMURIKA ALUBUMU YE

REBA HANO BURAVAN ARIRIMBA INDIRIMBO 'MALAYIKA' YAKUNZWE NA BENSHI


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Niyonkuru Eric-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gasigwa ernest6 years ago
    byiza cyane ariko turacyafite ikibazo cyokubahiriza igihe PE!abanyabitaramo amasaha bavuga kizatangirira siyo kibera hashyirwemo imbaraga ,icyiza cyashimushije abantu benshi niwe watangiye ikirori kurusha uko abandi bajyaga baza benda gusoza abaje mubitaramo bamwe barambiwe abandi bamaze kuitahira thx kbsa.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND