Kigali

TOP5: Abantu bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2017 17:16
1


Muri iyi minsi mu Rwanda ugira gutya ukabona izina ry’umuntu ritumbagiye rikamamara ku rwego rw’igihugu akenshi bigizwemo uruhare n’imbuga nkoranyambaga. Abamenyekana gutya, akenshi usanga bashikamiye amagambo baherutse gutangaza mu ruhame bagahita baba iciro ry’imigani muri rubanda.



Ibi byakunze kubaho no kuva cyera gusa aho bitandukaniye ni uko muri iyi minsi ijambo umuntu atangaje rishobora gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito rikaba riramamaye bikarangira na nyiri kurivuga rimusize ari icyamamare. Ni muri urwo rwego twabakusanyirije batanu baheruka kuvugwa cyane muri iki cyiciro cy’abagizwe ibyamamare n’ibyo batangaje bigatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga.Turagaruka ku bantu bamamaye muri ubu buryo mu myaka micye itambutse. 

5. Myasiro

myasiro

Myasiro Jean Marie Vianney ni umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda mu kwiruka. Ubwo yirukaga mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 ryabereye muri Pologne yegerewe n’umunyamakuru umwe amubaza mu cyongereza nyuma yuko yari amaze kwegukana umudari. Uyu musore w’umunyarwanda yagerageje kwirwanaho uko ashoboye gusa uburyo yavuzemo icyongereza bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga maze izina ry’uyu musore utari uzwi cyane no muri uyu mukino birangira abaye ikimenyabose.

4.Barafinda Sekikubo Fred

barafinda

Barafinda Sekikubo Fred mbere y’uko hatangwa kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ni umwe mu bantu batari ibyamamare, gusa nyuma yaho atanze kandidatire ye uyu mugabo yegerewe n’itangazamakuru kugira ngo rigire ibyo rimubaza nk'umuntu washakaga kuyobora u Rwanda. Mu kiganiro bagiranye, ibisubizo yatangaga bitajyanye n’ibyo yabaga abajijwe byahise bimugira icyamamare dore ko ubu uyu mugabo yamaze kuba ikimenyabose mu Rwanda.

3.Babu G

babu G

Muri iyi myaka ntawahamya ko yaba yaribagiwe umusore Babu G wigeze kubica bigacika mu Rwanda ndetse n’ahandi mu banyarwanda baba hanze, uyu musore kwamamara kwe byaturutse ku kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa TV10, ibyavuye muri iki kiganiro byaramamajwe ku mbuga nkoranyambaga bituma uyu musore utari uzwi aba ikimenyabose atyo mu Rwanda.

2.ShaddyBoo

shaddyboo

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo aherutse gutumirwa kuri televiziyo ya Royal Tv, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru, aza kwibeshya bituma aba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga n’utari umuzi amenya ‘Odeur ya Ocean’ ijambo yibeshyeho ari muri iki kiganiro rikaba ryarahise rimugira ikimenyabose.

1.Uwase Hirwa Honorine (Igisabo)

igisabo

Hirwa Honorine ni umukobwa wamamaye muri uyu mwaka wa 2017 ubwo yari mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda. Uyu mukobwa wiyamamarije mu ntara y’Uburengerazuba yabajijwe uko umukobwa w’umunyarwandakazi kubwe yaba ateye ahita yitangaho urugero avuga ko umunyarwandakazi ari uteye nk’Igisabo. Iri jambo ryahise rimwitirirwa kugeza ubu uyu mukobwa asigaye yitwa Igisabo nk’agahimbano ke ari nako kamamaye cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gwiza7 years ago
    Shaddy niwe uri ku mwanya wa mbere rwose, Igisabo wapi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND