Kigali

Tidjala Kabendera yageneye ubutumwa Anita Pendo uri mu myiteguro yo kwibaruka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/05/2017 14:17
12


Muri iyi minsi mu binyamakuru binyuranye hari gusohoka inkuru za buri munsi zivuga ku munyamakurukazi Anita Pendo witegura kwibaruka imfura ye, inkuru zandikwa kuri uyu munyamakurukazi wa RBA zakoze ku mutima mugenzi we bakorana Tidjala Kabendera wahise amugenera ubutumwa.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Tidjala Kabendera yanditse inyandiko ndende ihumuriza ikanakomeza mugenzi we bakorana muri RBA Anita Pendo witegura kwibaruka imfura ye mu minsi iri imbere nkuko nawe adatinya kugaragaza ko yenda kwibaruka imfura ye.

Tidjala Kabendera yagize ati” Good morning pipo, Imana niyo itanga kandi igatanga igihe ishakiye...Imana niyo iyobora izi ibyo tuzi biri imbere yacu nibyo tutazi...Imana niyo iragizwa buri kimwe cyose...Mana nkuragije uyu mugaragu wawe...mushyireho ukuboko kwawe kugeza ku iherezo ry'uru rugendo...kuko ni wowe ugena iyi mpano isumba izindi. Wicika intege kubera amagambo...nibitekerezo bya bake badaha agaciro ubumuntu...ukuzi ntagutindaho...icyo batekereza cyangwa bavuga ntugihe agaciro...my Girl ha agaciro iyo mpano kuko ni umugisha. Allah azabikore kandi bisozwe neza nicyo cy'ingenzi. Kubwanjye am so proud of u...uko uri...uko umeze...kuko nkuzi.”

anitaAnitha Pendo ubwo aheruka kugaragara yagaragazaga ko inda imaze gukura (Photo: Kigali today)

Ibi Tidjala Kabendera abivuze nyuma y’amagambo menshi anyuranye yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse no muri bimwe mu binyamakuru ko uyu mukobwa yaba atwite mu gihe nyamara atarashaka umugabo, uyu nawe yaje kubyemera kandi agaragaza ko nta pfunwe atewe no kuba atwite atarashaka ahubwo ahamya ko icy'ingenzi ari uko agiye kwibaruka kandi papa w’umwana akaba azwi. Usibye ibi ariko Anitha Pendo yakomeje kugaragaza ko umwana ari umugisha bityo ntawakabaye amucira urubanza mu gihe yitegura kwibaruka imfura ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sano7 years ago
    Wawou kabendera uvuze ukuri I mana niyo ijyena
  • Jose pendo7 years ago
    Uwanze kuvugwa yaheze munda ya nyina pendo nkwifurije kuzibaruka amahoro kdi imfura yawe izabe iyumunezero mubuzima bwawe wowe numuryango wawe izere iyo mu ijuru niyo ishobora byose turagusengera
  • Bryan7 years ago
    Hello sis we lv u so much and God lv u more than any one so keep u don't give up Almighty God is with u , that is the blessing from God May favor of God come upon ur life even angels may protect u and ur son It's honor to have child who come from u Psalm23:1 The Lord is ur sherped u shall not want Fear no evil , no people , anything Just thank God cz He is with u We love u darling
  • Nema Ange Marline7 years ago
    wawwuuuh tidjala nukuri urakoze kumagambo wifurije Anitha kd nanjye pendo musabiye umugisha ku Mana nuwo afite munda kd Imana ikomeze kumurinda mugihe cyose akiri kuri iyi isi!!naho abayomba bavuga ubusa bararushywa nubusa nubundi icyo Imana yagennye ntawushobora kugikanga ngo kigwe hasi cg se ngo gicike intege!!murakoze
  • Uwera Grace7 years ago
    Courage Pendo! Imana yonyine niyo iba izi Imamvu? (Byose Imana)
  • kampire7 years ago
    Wooooooo iyaba abakobwa bose bagiragubutwari nkibwa. Anitha pendo ntabana baga batakazwa mumatuwarete cg ngo inda zikurwemo. pendo ndagukunda cyane knd ndagufatirahurugero biramutse bimbayeho nabintwari nkuko wabigenje komezugubweneza uzabyare uheke. I wish u protected by God!!!!!
  • Denyse 7 years ago
    Yoooo komera rwose Anita ururimi ninyama yingega reka bavuge ,icyingenzi n' uko ugiye kwakira umugisha ugiye kwakira bimwe bitabonwa Na buriwese ugiye kwakira impano idasanzwe yo muriyisi ,ndagushimira ubutwari wagize ukumva ko ugomba kuba wabyara uwomuziranenge ,n' ubutwari butagirwa Na burumwe wese ,Anita humura pe.
  • Mujyanama7 years ago
    Mariko 7:21: kuko mu mitima y'abantu havamo imigambi mibi, guheheta no gusambana, 1 Abakorinto 6:18: Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Abagalatiya 5:19: Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambanano gukora ibiteye isoni... 1Abatesalonike 4:3: Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, Imana ikomeze idushoboze muri uru rugendo rutoroshye ariko rwiza kandi bishoboka ko warunesherezamo. Imana iturinde kwirarira, kwigaragaza neza twirengagije ko yo ireba mu mutima kandi tubizi, no kwibeshya ko ku munsi w'urubanza hari icyo kumenyekana (fame), itangazamakurur (media) bizadufasha. Imana ibahe umugisha.
  • Agasaro Evelyne7 years ago
    Anita humura wowe ita kuruwo mumalayika azavuke neza kdi ntiwite kumagambo yabantu kuko muriyi kuvugwa nibyaburi wese,rero komera ntucike intege ahubwo ba umunyembaraga kdi nkwifutije kuzibaruka amahoro,Imana ikomeze ikurinde
  • uwimkbabazi jane7 years ago
    anita humura imana izi byose kd harimpamvu yabikoze rekana nabavuga bazaruha ko meza wite kuri uwo mu bebe shenge
  • solange7 years ago
    courage Anita hari abafite abo bagabo babuze uribyaro bareke bavuge bazageraho baceceke. iyo ni mpano ikomeye . kdi kabendera mrc mugukomeza Anita ahumure kdi dufashe iryiburyo. turagukunda .
  • Cesy7 years ago
    Waouuuuuu. Courage courage. Impano nziza y'umurayika yitegure neza kdi umumarayika ni umugisha rwose. Bazavuga baruhe rwose. Numara kubona umubb uzishimaaaaaaaa. Uzibaruke neza shenge mwiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND