Nyuma y’iminsi micye bakoze ubukwe bagaserana kubana akaramata, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yahishuye ko we n’umugore we Miss Agasaro Farid Nadia bagiye kwibaruka umwana w’umuhungu uzaba ari imfura yabo, ndetse bakaba baramaze no kumugenera izina rya “Eltad”.
Tariki 16 Kanama 2015, nibwo Riderman yasezeranye na Miss Agasaro Farid Nadia, bakora ubukwe biyemeza kuzabana akaramata, nyuma y’uko tariki 24 Nyakanga 2015 bari basezeranye imbere y’amategeko ndetse banakora imihango yo gusaba no gukwa byose byagereye mu mujyi wa Kigali.
Riderman asezerana imbere y'Imana n'umugore we Nadia Agasaro Farid
Nyuma y’iminsi micye bashakanye, Riderman yahishuye ko we n’umugore we bagiye kwibaruka mu minsi ya vuba, bakaba bazabyara umwana w’umuhungu. Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram aho yagize ati: “Ni umunyamuryango mushya mu Bisumizi, ni Umuhungu, azitwa Eltad, Imfura y’Agasaro na Gatsinzi”.
Nyuma y'ibyishimo by'ubukwe, umuryango mushya uranitegura ibyishimo by'imfura yabo
Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Riderman, yadutangarije ko yiteguye kubyara mbere y’uko uyu mwaka wa 2015 urangira, we n’umuryango we bakazinjira muri 2016 bari mu byishimo by’ababyeyi. Riderman kandi agaragaza ko atewe ishema cyane n’iyi mfura ye yamaze no kugenera izina rimwe mu yo azagenerwa.
TANGA IGITECYEREZO