Queen Cha ni umuhanzikazi wubatse izina rikomeye mu bakunzi ba muzika nyarwanda. Ni umwe mu bahataniraga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star7. Mu minsi yashize byaremejwe ko yatandukanye n’uwahoze ari umukunzi we ndetse nyuma uyu musore wakundanaga na Queen Cha akora ubukwe.
Inyarwanda.com yegereye Queen Cha imubaza niba yaba yaratashye ubukwe bw’uwahoze ari umukunzi we maze uyu muhanzikazi atangaza ko atigeze abutaha cyane ko atari hafi bitewe n’izindi gahunda. Abajijwe niba hari ubutumwa yigeze amugenera wenda amwifuriza kugira ubukwe bwiza Queen Cha yabwiye Inyarwanda.com ko nta butumwa bwihariye yamuhaye uretse ubwo ahora avugira ku ma radiyo cyane ko kenshi akunze gutangaza ko yishimiye kuba uyu bahoze bakundana yarakoze ubukwe.
Queen Cha ubwo yari mu gitaramo na Riderman banafitanye indirimbo izajya hanze mu minsi ya vuba
Queen Cha yabajijwe niba byibuza ajya atekereza kuba yasura uyu muryango, nk’umuryango w’umuntu babanye igihe kinini wamubereye umukunzi igihe kinini, maze avuga ko atari ibintu ajya atekerezaho ahubwo ko biramutse bibaye yasura uyu muryango cyane ko Dj Coxxx ari umuntu biganye babanye ku buryo kumusura ntakibazo abibonamo.
TANGA IGITECYEREZO