Nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Miss World, Iradukunda Elsa yakomeje ibikorwa bye nka nyampinga w'u Rwanda aho kuri uyu wambere tariki 27 Ugushyingo 2017 yahuye n’umuyobozi wungirije wa UNESCO ushinzwe Africa Firmin Edouard Matoko bagirana ibiganiro birambuye.
Miss Iradukunda Elsa na Firmin Edouard Matoko baganiriye ku bikorwa bye nka nyampinga w'u Rwanda ndetse barebera hamwe n’imikoranire yabaho mu bikorwa biri imbere azakora nka Nyampinga w'u Rwanda usibye uyu muyobozi Miss Iradukunda Elsa yanahuye na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa ashimira Miss Elsa ibikorwa byiza yakoze cyane cyane icyo gufasha abana kwiga ndetse ni icyo kuvuza abantu amaso.
Ibi byanashimishije kandi abari muri iyo nama barimo cyane Matoko wanamwijeje kuzamubaha hafi muri uru rugendo aho bizakenerwa cyane ko yashimye ko ari ibikorwa bitarangirana n’umwaka ari Nyampinga gusa ahubwo binakomeza ndetse bifasha benshi nkuko Inyarwanda.com ibikesha Ishimwe Dieudonne barikumwe akaba umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up ndetse akaba n’umujyanama we.
Miss Iradukunda Elsa ku biro bya UNESCO mu Bufaransa
Miss Iradukunda Elsa n'umuyobozi wungirije wa UNESCO ushinzwe AfurikaIradukunda Elsa, umuyobozi wungirije wa UNESCO ushinzwe Afurika na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa Inama irangiye bafatanye agafoto k'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO