Kigali

Nyuma y’imyaka 10 avuye mu mubiri, Lucky Dube aracyaririrwa mu gihugu cye no ku isi hose

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/10/2017 8:19
0


Ku itariki nk’iyi muri 2007 nibwo inkuru y’incamugongo yarijije amahanga yose ko umuhanzi Lucky Dube waririmbaga injyana ya Raggae yavuye mu mubiri arashwe n’amabandi yashakaga kwiba imodoka yarimo. Kugeza n’ubu benshi ntibiyumvisha uburyo yagiye ndtese Afurika y’Epfo iracyashengurwa n’urupfu rwe.



Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Nathi Mthethwa ushinzwe umuco n’ubuhanzi muri Afurika y’Epfo yasabye igihugu cye cyose kunamira Lucky Dube umaze imyaka 10 yitabye Imana. Yagize ati “Uyu munsi turibuka umwe mu banyamuziki bacu ba Raggae, umunyabigwi Lucky Dube waguye mu rupfu rubabaje kandi rutunguranye mu myaka 10 ishize”. Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bagaragaza ko n’ubu agahinda Lucky Dube yasize kagishengura imitima ya benshi cyane cyane ko yapfuye akiri muto, ku myaka 43 gusa.

Lucky Dube yapfuye bitunguranye cyane

Tariki 18 Ukwakira, ni itariki itazibagirana mu mitwe y’abakunzi b’injyana ya Reggae, dore ko tariki nk’iyi mu mwaka wa 2007 aribwo hasakaye inkuru ibika urupfu rw’umwe mu bagabo bakomeye mu mateka y’iyi njyana ku isi akaba ari Luck Phillip Dube. Luck Phillip Dube, wakunze kwitwa Luck Dube nk’izina ry’ubuhanzi, yavutse tariki 3 Kanama 1964, avukira muri Mpumalanga ho mu gace ka Ermelo, hakaba hari muri Transvaal y’uburasirazuba muri Afurika y’Epfo, aza kwitaba Imana  tariki 18 Ukwakira 2007 i Rosettenville mu mujyi wa Johannesburg arashwe n’abantu bivugwa ko bari abajura bashakaga kwiba imodoka yarimo.

Nyina umubyara Sarah, ni we wamwise “Lucky” bivuga ’Umunyamahirwe’, iri zina ryaturutse ahanini ku bihe bitoroshye by’uburwayi bukomeye Lucky Dube yanyuzemo nyuma y’amezi make avutse, ariko akaza kubaho. Inkomoko y’iri zina yavuzweho byinshi, aho televiziyo ya CNN yo ivuga ko “Lucky” byaturutse ku kuvuka kwe mu buryo bugoranye, kuko yavutse ari inda ivuyemo itagejeje igihe, ariko akabaho.

Kumwe n’abavandimwe be 2, Thandi na Patrick, Dube yarezwe cyane na nyirakuru mu gihe nyina umubyara yamaraga igihe kinini Atari kumwe nawe yagiye gushaka imibereho. Mu kiganiro yatanze mu mwaka w’1999, Dube yavuze ko nyirakuru yamubereye umuntu w’igitangaza, akaba ari nawe afata nk’uwatumye aba uwo yabaye we.

Luck Dube yakuze afite inshingano zo gutunga umuryango we wari ukennye, akiri muto yari umukozi mu busitani, ariko nyuma yo gusanga amafaranga akorera ari macye atazamufasha gutunga umuryango we mu hazaza, yahisemo kujya kwiga kugira ngo azabone amahirwe yo gukorera amafaranga menshi.Ageze ku ishuri, yinjiye muri Kolari hamwe n’inshuti bari bahuriye ku ishuri, bakoze igikundi bise The Skyway Band. Ari ku ishuri yamenye ibijyanye n’umuryango wa Rastafari, maze yiyemeza kuba umurasta.

Ku myaka 18 Dube ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yategerezaga ko ibiruhuko bigera kugira ngo ajye gukoresha indirimbo ze za mbere, icyo gihe yakoranaga n’itsinda rya The Love Brothers, ari naryo ryamufashije kugera kuri Album ye ya mbere yise “Lucky Dube and The Supersoul", aho hari mu mwaka w’1982. Lucky Dube yagiye arangwa no kwibanda kuri bimwe mu bihe yanyuzemo akiri muto mu gihugu cye mu ndirimbo ze, cyane cyane akibanda ku buzima bwa politiki avuga kuri Afurika muri rusange, ivanguraruhu ryari ritsikamiye abirabura ku isi by’umwihariko Afurika y’epfo, ibibazo bijyanye na politiki, imibanire y’abantu, ndetse no ku buzima bw’ikiremwamuntu.

Indirimbo zigize Album ya mbere Dube ntiyigeze aziyandikira, uretse Album zindi zakurikiye iya mbere, kuri Album nka Rastas Never Die yasohotse mu mwaka w’1984, niho yagaragarije uruhare runini ku itegurwa ryayo bitandukanye n’iya mbere. Lucky Dube watabarutse ku myaka 43, yari amaze kubaka izina mu muziki w’injyana ya Reggae, yagiye yegukana ibihembo bikomeye bya muzika ku rwego rwa Afurika ndetse no ku Isi yose; nka “Ghana Music Awards” yahawe mu mwaka wa 1996, nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwaka (Artiste International de l’Année) n’icya “World Music Awards de Monte Carlo”, icya “Serious Reggae Business” yahawe nk’umuhanzi ufite Album yagurishijwe neza ndetse n’ibindi.

Lucky Dube yagiye agaragaza gukunda no guha agaciro ikiremwamuntu cyane, bitari ibyo mu ndirimbo gusa ahubwo no mu buzima bwe busanzwe, kuko yababazwaga n’akarengane abantu bamwe bagirira abandi. Ubwo yasuraga u Rwanda, akigerera ku rwibitso rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, yasohotse atabasha kuvugana n’itangazamakuru kubera ikiniga cyinshi ahubwo yahise asuka amarira, kwihangana biramunanira kubera uburyo yabonye inzirakarengane zishwe.

Lucky Dube yasutse amarira i Kigali kubera ibyo yari abonye mu rwibutso rw'izirakarengane zajije Jenoside yakorewe abatutsi

Lucky Dube yakoreye ibitaramo bitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda birimo igitaramo cya FESPAD ndetse n’ibindi yakoraga mu buryo bw’umwimerere, akaba ariwe muhanzi wa mbere wabashije kuzuza stade Amahoro.

Lucky Dube yavugaga ko yemera Imana imwe gusa, ku bamuzi neza ntiyanywaga itabi ndetse n’ibindi bisindisha bitewe n’uko ngo yashakaga guha urugero rwiza abana be ndetse n’urubyiruko muri rusange. Yubaha imyemerere ndetse n’umuco bya buri muntu. Yakundaga kugira ati: “Niba ndi umu rasta, nkumva ko kugira imisatsi itendera (Dreadlocks), kunywa urumogi cyangwa gusinda, mu by’ukuri ntabwo naba ndi umu rasta. Ndi umu rasta niba mfite imyemerere ikwiriye, mbega uwo nkwiriye kuba we utunganye”.

Lucky Dube yakundaga kuvuga ko atemeranywa n’abitwa ko basenga ariko bagashyigikira ibikorwa by’ihohoterwa. Yakundaga bidasubirwaho umuhanzi w’injyana ya Reggae Bob Marley, dore ko hari ubwo yajyaga ahera ku ndirimbo ze ubwo yaririmbaga mu bitaramo, cyane cyane bitewe n’indirimbo ze nka “One Love” n’izindi zatumaga amukunda, yakundaga kuririmba ashyigikiwe n’abaririmbyi babiri iruhande rwe nk’uko Bob Marley yabigenzaga.

Iby’urupfu rwa Lucky Dube

Hari mu ijoro ryo kuwa 18 Ukwakira mu mwaka wa 2007, nyuma yo gusiga abana be 2 ku rugo rwa mukuru we, maze abajura bamutera bashaka kwiba imodoka ye yo mu bwoko bwa Chrysler 300C, ikaba yari imodoka ihenze cyane. Luck Dube yasize abana 7, indirimbo ze nka Remember me, Prisoner, Together As One, Romeo,... ni bimwe mu bikorwa yasize inyuma bitazatuma yibagirana.

Bivugwa ko abajura bamurashe akagerageza guhunga, ariko akaza kugonga igiti akagwa aho ariko ntibabashe gutwara imodoka bashakaga kwiba, ariko bakaba batari bazi umuntu wari muri iyo modoka dore ko bavuga ko bakekaga ko ari umukire w’umunyanigeriya bibye, nabo ubwabo bakaba baremeje ko bamenye uwo bishe nyuma yo kumva amakuru bukeye bwaho ko ikirangirire Lucky Dube yishwe n’abajura b’imodoka.

Ku munsi Lucky Dube yashyinguweho

Abantu 5 batawe muri yombi, 3 muri bo bahamijwe ibyaha byo kwivugana Lucky Dube tariki 31 Werurwe 2009 aho bakatiwe igifungo cya burundu.

Aba bagabo 3 nibo bahamwe n'icyaha cyo kwica Lucky Dube

Mu kwibuka uyu muhanzi, hirya no hino ku isi tariki 18 Ukwakira, by’umwihariko abahanzi b’injyana ya Reggae bahurira mu bitaramo binyuranye. By’umwihariko mu Rwanda, uyu mwaka hateguwe igitaramo kigamije kumwibuka, bikaba biteganyijwe ko gitangirwamo ibihembo ku baririmbyi b’injyana ya Reggae, kibera kuri Murindi Japan One Love hasanzwe hazwi guhurira ibikorwa by’abarasta.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND