RFL
Kigali

Jason Derulo yatandukanye na Daphne Joy wahoze ari umugore wa 50 Cent

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/05/2016 9:44
0


Jason Derulo w’imyaka 26 yatandukanye n’umukunzi we Daphne Joy w’imyaka 29 nyuma y’amezi 6 gusa, uyu mukobwa ngo akaba ari we washyize iherezo kuri uru rukundo.



Uyu Daphne Joy usanzwe ufitanye umwana w’umukobwa witwa Sire na 50 Cent yatangiye gukundana na Jason Derulo mu mpera z’umwaka ushize bahuriye mu Bwongereza, amakuru y’ugutandukana kwabo akaba yagarutsweho cyane havugwa ko umubano uri hagati ya 50 Cent na Daphne kubera umwana bafitanye ushobora kuba ariwo watumye uyu mukobwa afata umwanzuro wo guhagarika urukundo na Jason Derulo nubwo we ntacyo yari yabitangazaho.

Jason and Daphne

Bari bamaze iminsi mu munyenga w'urukundo

Daphne na 50 Cent

Daphne afitanye umwana witwa Sire na 50 Cent

Abajijwe uko yakiriye uku gutandukana, Jason Derulo yavuze ko yumva yishimiye ubuzima ndetse ngo nta byinshi afite byo kuvuga kuri iyi ngingo. Ku ruhande rw’uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli nawe nta byinshi yigeze atangaza ku byerekeye impamvu yahisemo gusezerera Jason Derulo.

Derulo na Sparks

Jordin Sparks na Jason Derulo bagacishijeho

Jason Derulo yakundanye na Daphne nyuma y’igihe kirenga umwaka atandukanye na Jordin Sparks bakundanye imyaka 3, ndetse urukundo rwabo rwarashyushye cyane bigeze aho Jason Derulo aririmbira Jordin Sparks indirimbo amusaba ko bazabana. Iyo ndirimbo yamenyekanye cyane akaba yarayise 'Marry me'.

Sparks na Sage

Jordin Sparks nawe ntiyamaranye kabiri na Sage the Gimini

Gusa bose ntibahiriwe n’urugendo kuko na Jordin Sparks yatandukanye na Sage the Gimini bakundanye nyuma ya Derulo. Jason Derulo kandi yaje mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ubwo hasozwaga Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri igatwarwa numuhanzi King James.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND