Tariki 3 Gashyantare 2018 hatowe abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzavamo Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018. Abakobwa 15 bahise basezererwa dore ko abari mu irushanwa bose hamwe bari 35 bari bahagarariye intara enye n'umujyi wa Kigali.
Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Sandrine Isheja, Uwera Havugimana Francine na Carine Urusaro mu birori byari biyobowe na Friday James. Mu cyiciro cy’ibazwa no gusuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa, bibanze cyane ku bibazo bigaruka ku muco nyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoreshereze yarwo, ubukungu, ubukerarugendo, uburezi, imibereho y’umugore mu Rwanda, ikoranabuhanga n’izindi ngingo zitandukanye.
DORE ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MURI MISS RWANDA 2018
Abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ari nabo bazajya mu mwiherero ni; Uwase Ndahiro Liliane wakomeje kubera ko ari we watowe n'abantu benshi aho afite amajwi 56500, Umunyana Shanitah , Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwankunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambakazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.
IHERE IJISHO UKO BYARI BIMEZE MURI MISS RWANDA 2018
Hano abahatana bari berekeje mu itorwa ry'abakobwa 20
Ubwo bari biteguye itora ryo gushaka abakobwa 20 bahiga abandi uburanga, umuco n'ubwenge
Ibyishimo byari byose ku bakobwa bisanze muri 20 bagomba gukomeza
Abakobwa 20 bakomeje muri Miss Rwanda 2018 bahawe impano na Cogebanque umuterankunga mukuru w'iri rushanwa
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Cogebanque/flickr
TANGA IGITECYEREZO