Mu minsi ishize byaravuzwe ko Marina umuhanzikazi w'umunyarwanda yari agiye kujya kuririmbira bwa mbere ku mugabane w'Uburayi aho yari afite igitaramo mu gihugu cy'Ubwongereza, icyakora habura iminsi mike gusa nibwe byamenyekanye ko uyu muhanzikazi atakerekeje muri iki gihu cyane ko iminsi yanamuendanye umunsi w'igitaramo wegereje.
Igitaramo Marina yagombaga gukorera mu Bwongereza cyari kitezwe kuba ku wa Gatandatu tariki 25 Kanama 2018 mu gitaramo cyari cyahawe izina rya East Africa Summer Fewst 2018, aha akaba yari kuzataramana n'abahanzi nka Ray C, Aslay, Rosa Ree ndetse na Mh Temba icyakora nkuko twakomeje kubigarukaho hejuru urugendo rw'uyu muhanzikazi rwamaze gusubikwa aho atakerekeje muri iki gihugu gutaramira.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Bad Rama umujyanama wa Marina yadutangarije ko umuhanzikazi we atakerekeje ku mugabane w'Uburayi kubera impamvu z'ibibazo by'ibyangombwa, aha yagize ati" Habayemo utubazo mu byangombwa ntabwo akigiye urabona ko n'iminsi yatugendanye nyine ntibigikunze ko agenda ubu ni ugukomeza kwikorera ibisanzwe nk'umuhanzi ushaka gutera imbere."
Marina amahirwe yari agize yo kujya kuririmba mu Bwongereza, inshuro ye ya mbere aririmbiye ku mugabane w'Uburayi yayoyotse
Marina umuhanzikazi uri mu baharawe hano mu Rwanda mu minsi ishize yatangaje ko ntagahunda afite yo kongera gukora amashusho y'indirimbo ze kugeza igihe azaba yisubiriyeho kuri iki cyemezo. aha akaba yaranahise ashyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Karibu' arinayo ya nyuma yafashe nkuko yabyitangarije.
TANGA IGITECYEREZO