Kigali

KINA Music igiye gutangira amarushanwa yo gushakisha uzasimbura Christopher

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 12:32
3


Kina Music ni inzu itunganya umuziki ndetse igafasha n'abahanzi hano mu Rwanda. Ni inzu ibarizwamo abahanzi bakomeye kandi bafite amazina yamamaye muri muzika. Christopher uherutse kuva muri iyi nzu, yakuriye muri Kina Music cyane ko igihe cye kinini yamaze muri muzika kuva yatangira kuririmba yafashwaga na KINA MUSIC.



Muri 2016 ni bwo Christopher yatangaje ko avuye muri Kina Music kuko ngo yumvaga akuze ashaka kwikorana umuziki. Icyo gihe hahise havugwa byinshi havugwa abahanzi bashya baba bagiye kwinjizwa muri iyi nzu, harimo Yverry na Hugor abasore bari barangije amasomo yabo mu ishuri rya muzika rya Nyundo ariko biza kurangiye nta n'umwe ugiyeyo.

Amakuru kuri ubu Inyarwanda yabashije kumenya ni uko ubuyobozi bwa Kina Music buri muri gahunda zo gutegura amarushanwa agamije gushakisha umunyempano uzasimbura Christopher muri iyi nzu itunganya umuziki ikanafasha abahanzi mu bijyanye na muzika. Aya marushanwa byitezwe ko azaba mu minsi ya vuba cyane ko muri gahunda za hafi Kina Music ifite harimo kurangiza 2018 barabonye umusimbura wa Christopher.

Kina Music

Christopher yahoranye na Dream Boys, Knowless na Tom Close muri Kina Music

Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga, aya marushanwa azabera mu mujyi wa Kigali gusa, aho ufite impano wo mu ntara wumva yayitabira byamusaba kuza guhatanira i Kigali. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagerageje kubaza Ishimwe Clement umuyobozi w’iyi nzu iby’aya makuru maze uyu mugabo watunguwe no kuba umunyamakuru hari icyo abiziho atangaza ko nta byinshi yabivugaho cyane ko nubwo iyi gahunda ihari ariko mu minsi iri imbere ari bwo bazayigarukaho cyane ko hari ibitarajya ku murongo.

Cement Ishimwe yatangaje ko ku bwe asanga nta makuru menshi yavuga kuri ibi ariko avuga ko na none ko ntawuhisha inzu ngo ahishe umwotsi, bityo atangaza ko igihe nikigera azatangaza byinshi kuri aya marushanwa. Icyakora ntabwo yigeze ahakana ko aya marushanwa batayateganya cyane ko ibijyanye n'aya marushanwa, umunyamakuru wa Inyarwanda yabikuye imbere mu bantu ba KINA MUSIC.

kina music

Dream Boys, Tom Close na Knowless nibo bari basigaye muri Kina Music

Tubibutse ko Christopher yinjiye muri KINA MUSIC muri 2009 ubwo yari amaze gutsinda amarushanwa nk'aya bateganya gukora. Muri Kina Music ni ho Christopher yamenyekaniye cyane kugeza aho ubu ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kumenya6 years ago
    Muri Kinamusic habamo imyanya ine gusa se? Ni ukuvuga ko kuva 2009 kugeza 2016 bakoreraga abahanzi 4 gusa? Hari ikindi baba barimo kitari bizinesi rero!
  • Kiki6 years ago
    KINA KNOWLESS se isigaye iririmbira intebe aho izabona abayigana
  • ja6 years ago
    iyo umuntu andasobanukiwe arabaza ,kuvuga ko ari lebel ya bantu bane ,ntibisobanura ko aribo bakoreramo gusa haba hari nabandi baza kuhakorera batarabo muriyo lebel ,ndabwira wowe wiyise kumenya,ndumva ahubwo ntacyo uzi ugatinyuka ngo baba bari mubindi bitari business



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND