Mu rwego rwo gushyigikira umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yateguye igitaramo cyizitabirwa n’itorero ndangamuco ry’igihugu ‘Urukerereza’ cyiswe ‘Imihigo y’intore’. Iki gitaramo kibaye icya kabiri kigiye kubera mu karere ka Rwamagana.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kamena 2017, kikazabera mu cyumba cy’imyidagaduro mu kigo cy'amashuri cya St Aloys guhera saa kumi n'ebyiri z’umugoroba. Nkuko bisanzwe bimenyerewe ndetse nkuko byagenze mu gitaramo cyakibanjirije cyabereye i Huye Kwinjira biba ari Ubuntu dore ko ari igitaramo kiba gitumiwemo abantu bose bakunda imbyino n’indirimbo gakondo.
Nk'uko byagaragaye mu gitaramo nk'iki cyabereye mu ntara y’Amajyepfo itorero ‘Urukerereza’ rigiye i Rwamagana kwigisha urubyiruko uko cyera intore zahigaga, ibi ngo bishimangira intambwe igihugu cyateye yo gusubira ku isoko tukamenya ibyaranze umuco wacu ndetse tukawuvomamo mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ku buzima bw’igihugu.
I Huye ni uku byari byifashe mu gitaramo cy'Urukerereza
Ibi bitaramo byiswe ‘Imihigo y’intore’ biteganyijwe ko bizazenguruka igihugu cyose ku ikubitiro bakaba barahereye mu ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 2017 , aho bavuye bajya i Burasirazuba mu karere ka Rwamagana biteganyijwe ko bazataramira mu kigo cy'amashuri cya St Aloys.aha bakazahava hatekerezwa uko bajya no muzindi ntara zitarageramo iki gitaramo.
TANGA IGITECYEREZO