RFL
Kigali

ISAE BUSOGO: Byari ibyishimo ubwo abanyeshuri basurwaga na Paty Habarugira na Axel Rugangura –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2017 19:19
2


Mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi riri i Busogo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2017 byari ibyishimo ubwo abanyeshuri basurwaga n’abanyamakuru ba RBA basanzwe bakunzwe mu kiganiro cy’imikino aribo Axel Rugangura ndetse na Patty Habarugira.



Uru ruzinduko aba banyamakuru bagiriye muri iri shuri rwaje nyuma yuko abanyeshuri babakurikira cyane bakomeje kubasaba kuzajyayo rimwe bakarebana umupira umwe byibuza, bamaze kubisabwa igihe kinini aba banyamakuru batangiye gushaka uko basura aba banyeshuri maze kuri uyu wa Gatatu ubwo Real Madrid yakinaga na Atletico Madrid bajya kwifatanya n'abanyeshuri.

Mu by'ukuri intego nyamukuru y'uru rugendo yari ugusura abafana babo baba muri iri shuri ndetse no kwitabira ubutumire bwabo dore ko abanyeshuri bari bamaze igihe babasaba ko bazabasura. Bageze muri iri shuri ubu ryabaye UR-CAVM, aba banyamakuru bahawe ibyicaro bagirana ikiganiro n'abanyeshuri aho babazwaga ibibazo bakanabisubiza, ari nako kandi bakoraga n'ubusesenguzi kuri uwo mukino wa 1/2 wari utegerejwe hagati ya Real Madrid yari yakiriwe na Atletico Madrid.

REBA AMAFOTO:

axeBakihagera Paty Habarugira na Axel Rugangura bagiye imbere basuhuza abanyeshuri baraganira mbere yuko umukino utangirapatyaxeaxeUmukino ugiye gutangira baterewe agatebe imbere y'abanyeshuri maze babagezaho ubusesenguzi bwabo ariko nabo bihera ijisho ibirori bya ruhagoaxeAbanyeshuri banyuzagamo bakibariza aba bagabo ibibazo binyuranye by'amatsikoaxeaxeAbakobwa ubusanzwe bazwiho kudakunda umupira w'amaguru bari bari muri salleaxeAbanyeshuri bari bakubise buzuyeaxeaxeAxel na Paty nyuma y'umukino bongeye kuganiriza abanyeshuriaxeaxeaxeaxeaxeBafatanye amafoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Soso6 years ago
    Aba bataramyi nanjye ndabakunda vraiment, Paty na Axel duo yabo ni sawa kurutà na ba Rutamu na Theo
  • Eric6 years ago
    ndabemera basaza!!!





Inyarwanda BACKGROUND