Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017 mu mujyi wa Kigali muri Ubumwe Grand Hotel habereye igitaramo cyo kubyina intsinzi cyari cyateguwe na Intore Masamba. Iki gitaramo cyagaragayemo udushya twinshi.
Muri iki gitaramo Intore Masamba yashimishije abakunzi b’umuziki, icyakora bitunguranye yagiye ahamagara abahanzi bagenzi be bagafatanya kuririmba aho yazamuye Senderi Hit ku rubyiniro cyo kimwe na Aline Gahongayire nawe bazamuye ku rubyiniro. Iki gitaramo abakitabiriye bumvise umuziki wa Live wacurangwaga imbonankubone.
Usibye kuririmbana n'aba bahanzi muri iki gitaramo kandi hagaragayemo utundi dushya nkaho bitunguranye hari umubyeyi wari waje mu gitaramo batunguriyemo bamwifuriza isabukuru nziza cyo kimwe n’umusore utamenyekanye nawe watunguye umukunzi we akamwambika impeta y’urukundo.
REBA AMAFOTO N’UDUSHYA TWARANZE IKI GITARAMO:
Cyari igitaramo cya LiveByari ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Intore Masamba yakoze iyo bwabaga ashimisha abafana be
Intore Masamba yahamagaye Senderi ku rubyiniroMu gitaramo cya Intore Masamba uyu musore yatunguye abafana yambika impeta umukunzi we, byose ni intsinzi...Umuziki wabyinwe bikomeyeIntore Masamba yahamagaye Aline Gahongayire ku rubyiniro bafatanya gushimisha abantu
Uyu mubyeyi wibera hanze y'u Rwanda yazanye n'umuryango we gutora umukuru w'Igihugu. Yizihirije isabukuru muri iki gitaramo mu buryo bwamutunguye
AMAFOTO: Ihorindeba Lewis -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO