Mu mukino wa mbere wo kwishyura wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda, n’ibirwa bya Maurice kuri stade Amahoro, Amavubi yaherukaga gutsindwa n’iyi kipe igitego 1-0, yayihimuyeho kuri uyu mukino, iyinyagira ibitego 5 byose ku busa, harimo ibitego 2 bya Sugira Ernest wongeye kwigaragaza muri uyu mukino.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Johnny McKinstry yari yakoze impinduka mu ikipe ye, aho mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga, hajemo abakinnyi bane atari yagiriye icyizere mu mukino ubanza mu birwa bya Maurice, ni ukuvuga abakinnyi nka Sugira Ernest, Yannick Mukunzi, Imran Nshimiyimana(uyu nta n’ubwo yari mu bakinnyi 18 berekeje mu birwa bya Maurice), na Emery Bayisenge wari ufite amakarita abiri y’umuhondo. Muri rusange uretse Sibomana Aboba na Haruna Niyonzima, abakinnyi 9 babanje mu kibuga, ni bamwe mu bari bagize ikipe yakinnye CHAN.
Uhereye iburyo, 11 babanjemo ku ruhande rw'Amavubi:Haruna Niyonzima, Nshuti Savio Dominique, Iranzi Jean Claude, Rwatubyaye Abdoul, Yannick Mukunzi, Ombalenga Fitina, Imran Nshimiyimana, Sugira Ernest, Emery Bayisenge, Sibomana Aboba n'umuzamu Ndayishimiye Jean Luc Bakame
11 babanjemo ku ruhande rw'ibirwa bya Maurice
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiniraga imbere y’imbaga y’abakunzi bayo bari binjiriye ubuntu kuri stade Amahoro, yatangiye bigaragara ko ifite inyota y’igitego dore ko kuva ku isegonda rya mbere yotsaga umuriro izamu ry’ibirwa bya Maurice binyuze ku bakinnyi bo ku mpande barimo Nshuti Savio Dominique, Ombalenga Fitina, Abouba Sibomana bunganirwaga na Iranzi Jean Claude na Haruna Niyonzima, basunikiraga ubutitsa imipira kuri Sugira Ernest.
Nshuti Savio Dominique, Emery Bayisenge, na Fitina bishimira igitego cya mbere
Uku guhiga igitego mu buryo bukomeye byaje gutuma ku munota wa 11 gusa w’umukino, Nshuti Savio Dominique watahaga izamu anyura mu ruhande rw’ibumoso, anyeganyeza inshunduro ku gitego cyiza cyane yatsindishije umutwe, ku mupira wari uhinduriwe i buryo na Ombalenga Fitina.
Sugira Ernest yari yazonze ab'inyuma b'ibirwa bya Maurice
Ikipe y’igihugu yakomeje kotsa igitutu iri zamu ry’ibirwa bya Maurice, abasore barimo Iranzi Jean Claude na Imran Nshimiyimana bagerageza amashoti ya kure gusa amahirwe akaba make.
Sugira na Ombalenga bishimira igitego cya kabiri
Ku munota wa 30 rutahizamu kabuhariwe Sugira Ernest wari wahushije igitego cyari cyabazwe mu masegonda 40 ya mbere, yaje kwiyunga n’abafana anyeganyeza izamu ku mupira yafungishije akaguru k’iburyo agahindukirana ba myugariro ba bibiri bari bamufashe akarekura ishoti akoresheje ukuguru ku imoso. Nyuma y’amasegonda make mu gihe abo mu birwa bari batarumva neza ibibabayeho, Sugira Ernest yaje kongera kwiba umugono abo mu bakabiri, aroba gato umuzamu wari wasohotse asiga izamu ryonyine maze icya gatatu cy’Amavubi kiba kiranyoye, ari nako igice cya mbere cyarangiye.
Abakinnyi babanje ku gatebe: Mugiraneza Jean Baptiste, Muhadjili, Nzarora Marcel, Salomon Nirisarike, Rushenguziminega Quentin, Celestin na Uzamukunda Elias Baby
Igice cya kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye idafite inyota y’ibitego nk’uko yari yabigaragaje mu gice cya mbere, byatumye iminota ya mbere ikinirwa mu gice cyabo binaviramo abasore nka Emery Bayisenge na Abdoul Rwatubyaye gukora amakosa yababyariye amakarita y’umuhondo.
Mu gihe abakinnyi b’ibirwa bya Maurice byagaragaragara ko badashaka gutaha badakozemo, inzozi zabo zaje kwangizwa na Ombalenga Fitina wabakubize igitego cya kane gisukuye ku munota wa 71 ku mupira muremure wari uturutse kuri Emery Bayisenge, yafungishije igituza ubundi aza arebana n’umuzamu amukubita ishoti, umuzamu ahindukira avana umupira mu nshundura.
Ombolenga Fitina na bagenzi be bishimira igitego cya gatatu
Ni nyuma y’impinduka umutoza yari amaze gukora, ubwo yinjizagamo Hakizimana Muhadjili wasimbuye Iranzi Jean Claude, na Mugiraneza Jean Baptiste(Migi)winjiye asimbuye Imran Nshimiyimana wari wavunitse, aba basore bombi bakaba baje batiza ingufu bagenzi babo ikipe irongera irusha mu buryo bukomeye ibirwa bya Maurice. Haruna Niyonzima wagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino, nawe yaje gusimburwa na Rushenguziminega Quentin.
Mugiraneza Jean Baptiste wari watsinze igitego umusifuzi akacyanga, yaje gutsinda igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 89, ku mupira yari ahawe na Muhadjiri , ari nawe wari wamuhaye umupira wa mbere w’igitego cyanzwe.
Aha, umuzamu w'ibirwa bya Maurice yari ahindukiye ku nshuro ya 5 avana umupira mu nshundura
Kugeza ubu u Rwanda rwahise ruzamuka ku mwanya wa 2 mu itsinda H, aho runganya n’ibirwa bya Maurice amanota 6 ariko, Amavubi akaba yizigamiye ibitego 4. Iyi kipe y’u Rwanda ikaba isigaje imikino ikeneyemo amanota 6 kugirango yizere mu buryo budasubirwaho kuzerekeza muri Gabon umwaka utaha mu mikino y’igikombe cy’Afrika. Iyi mikino izasubukurwa u Rwanda rwakira Mozambique i Kigali kuwa 4/06/2016, maze Amavubi azasoze iyi mikino yakirwa na Ghana hagati ya tariki 02 na 04 Nzeli, 2016.
Nyuma y'umukino, kapiteni w'ikipe y'igihugu, Haruna Niyonzima yijeje abanyarwanda ko bazakoresha ingufu zabo zose mu mikino isigaye
TANGA IGITECYEREZO