Kigali

Freeman ababazwa nuko nta munyabigwi nka Papa Wemba umuziki w’u Rwanda wigeze

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:5/05/2016 12:24
3


Umuhanzi uzamuka muri muzika nyarwanda uzwi ku izina rya Freeman avuga ko ababazwa no kuba umuziki wo mu Rwanda utarigeze ugira umuntu w’umunyabigwi, ubasha kuba icyamamare muri Afrika yose akazamura ibendera ry’igihugu nk’uko nyakwigendera Papa Wemba yabaye intwari y’umuziki wo muri Congo Kinshasa.



Uyu musore uheruka gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa IGIKOMANGOMA, avuga ko ari umwe mu rubyiruko rwabyirutse rwumva Papa Wemba, ndetse anamukunda, cyane cyane aho yakunze indirimbo ye yitwa maria valencia.

Ati “ Mu by’ukuri uretse kuba umuntu yakwijijisha Papa Wemba ni umunyabigwi muri Africa nubwo waba udakunda rumba ariko wakunda imyambarire ye n’ijwi rye.”

Freeman

Freeman

Kuba abahanzi nka Papa Wemba baragiye bakora ibikorwa bigasakara hirya no hino muri Afrika no ku isi, nibyo bituma Freeman yibaza impamvu nta banyamuziki bo mu Rwanda rwo hambere cyangwa abubu babashije gutera ikirenge mu cy’ibindi bihanganye muri muzika nyafurika ngo baserukane ubushongore n’ubukaka, ku buryo n’umunsi bazaba batakiri ku isi, umugabane wa Afrika wose uzahora ubibuka ku bw’umurage bawusigiye.

Freeman yagize ati “ Mu by’ukuri abakurambere bacu bari abahanga mu muziki aho bari bazi amajwi meza aryoheye amatwi kandi afite ubuhanga mu miririmbire cyane cyane nko guhogoza. Bari bazi gukoresha ibikoresho bya muzika byinshi byabaye modernise aho twavuga nk’inanga wagereranya na guitar, ingoma zo mu mpu wagereranya na batterie, iningiri wagereranya na violo, umuduri, ikondera, ihembe, umwirongi,... “

Akomeza agira ati “ Ni ukuvuga ko mu mateka yacu harimo abanyamuziki kandi na n’ubu abanyarwanda bafite amajwi meza ariko ntiturenge umutaru.iyo umuhanzi amaze kugira experience ifatika kugirango arenge imbibi ahita abireka aha navuga nka miss jojo waretse umuziki bikambabaza. Abandi iyo bamaze gutwara irushanwa rikomeye primus guma guma bahita bacika intege kandi igihe cyari kigeze ngo barenge imbibi uretse Knowles we mbona  ukomeza gukora neza.”

Freeman

Aha freeman avuga ko indirimbo ziri gukorwa mu rwanda zaba iz’amajwi cyangwa amashusho usanga nazo zabasha guhangana ariko ugsaanga uburyo bwo kuzamamaza(promotion) ni ingora bahizi, ari naho ahera asaba ko ku bwe yumva umuziki wagakwiye kubonekamo abashoramari bawufasha kuzamuka birushijeho.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Igikomangoma'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric8 years ago
    ziba wa rutwe we
  • nadine8 years ago
    uyu musore yavuze ukuri. Abahanzi ni bakore cyane. Keep it up
  • tigo8 years ago
    Ariko icyo nabwira freeman ni uko umuziki wacu ntiri bankable ahandi. Ikundwa mu rwanda gusa. Buriya nka rumba yo hambere yaturukaga mu muziki wa latin America banyekongo bakayivanga na gakondo yabo ikavamo muziki nziza cyane. Mushake abitwa Kalle Jeff wa african jazz cyangwa tabu ley rochereau muri YouTube mwumve rumba nyayo.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND