Muneza Christophe cyangwa se Christopher nkuko benshi bamuzi muri muzika nyarwanda ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakunzwe n’umubare utari muto. Mu mpera z'umwaka ushize Christopher yatangaje ko agomba gutangira umwaka afite indirimbo nshya, kuri ubu yamaze gushyira hanze iyi ndirimbo yise ‘Isezerano’.
Christopher ni izina ry’umuhanzi ukomeye wazamukiye muri Kina Music,icyakora magingo aya akaba atakibarizwa muri iyi nzu itunganya muzika, ubu akaba asigaye ari umuhanzi wigenga wikorana ibyo we yise kuba yareba uko nabyo bimera cyane ko kuva yatangira muzika yari atarikorana ngo yumve arebe uko bimera. Kuri ubu Christopher yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri akoze kuva yava muri Kina Music.
Christopher yashyize hanze indirimbo nshya
‘Isezerano’ indirimbo nshya ya Christopher igiye hanze isanga iyo yari aherutse gukora yise ‘Simusiga’ izi zombi zikaba zarakozwe n’umu producer umwe, umusore witwa ‘Madebeat’ uri kuzamuka neza mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi.
TANGA IGITECYEREZO