Nyuma y’iminsi micye ishize indirimbo ye ‘Ko nashize’ yujuje miliyoni y’inshuro imaze kurebwa kuri youtube, kuri ubu umuhanzikazi Butera Knowless yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ujya unkumbura’ yayobowe ndetse itunganywa na Meddy Saleh muri Press It.
Hari hashize ukwezi n’iminsi micye Butera Knowless ashyize ahagaragara iyi ndirimbo aho yayisohoranye n’amagambo ayigize(Lyrics video), ndetse kubera uburyo yagaragaraga hari abibwiraga ko nta yandi mashusho izakorerwa. Benshi bari bategerezanyije amatsiko kureba uburyo azitwara mu mashusho nyuma yo gushinga urugo akanibaruka imfura ye.
Uretse inkuru y’ibyo aba aririmba(script) igaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi hari n’igice agaragaramo abyina atigisa ibice by’umubiri we afatanije n’irindi tsinda ry’inkumi baba barikumwe.
Kanda hano urebe amashusho y'iyi ndirimbo 'Ujya unkumbura'
Ni yo ndirimbo ya mbere y’amashusho Butera Knowless akoze muri uyu mwaka, uyu muhanzikazi akaba avuga ko yizera gukomeza gukora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru muri uyu mwaka.
TANGA IGITECYEREZO