Kigali

Bull Dogg yemera ko Hip Hop ishoje umwaka irushwa umurindi na Afrobeat anatangaza indirimbo y’umwaka muri HipHop

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2017 15:02
1


Mu Rwanda umuziki uri kugenda ukura umunsi ku wundi, ahangaha ntawatinya kuvuga ko mu minsi mike hari urwego runaka umuziki uba umaze kugeraho, icyakora uko umwaka ushira hari ibiba byigaragaza muri muzika nyarwanda, bimwe muri ibi ninabyo Bull Dogg yatangaje ubwo yari abajijwe uko abonye 2017 urangiye injyana ya Hip Hop ihagaze.



Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na Bull Dogg atangaza ko mu byukuri uyu mwaka ari umwaka mwiza ku bahanzi ba Hip Hop cyane ko watumye basubiza amaso inyuma bakitekerezaho kandi magingo aya umwaka ukaba urangiye bagaragaza inyota yo gukora cyane, bityo ngo ibintu byapfuye mu myaka yatambutse ntibyari gukira mu mwaka umwe wa 2017 arinayo mpamvu uyu mwaka umuziki nyarwanda ku bwa Bull Dogg wigaruriwe n’injyana ya Afrobeat.

Abajijwe injyana asanga yararushije umurindi Hip Hop mu Rwanda muri uyu mwaka Bull Dogg yagize ati" Injyana yarushije HipHop uyu mwaka sinavuga RNB kuko sinkiyumva bose bagiye muri Afrobeat, Afrobeat niyo njyana ihagaze neza ku isoko rya muzika..."

Uyu muraperi ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Hip Hop ya hano mu Rwanda yabajijwe niba abona Hip Hop yo mu Rwanda irangije umwaka ihagaze neza atangaza ko ku bwe ihagaze neza ku buryo abona icyizere ku hazaza h’iyi njyana mu myaka iri imbere , icyakora nanone Bull Dogg asanga na P Fla hari igihombo kinini gufungwa kwateje muri Hip Hop nyarwanda.

bullBull Dogg asanga Hip Hop yararushijwe na Afrobeat uyu mwaka ariko akemera ko imbere ha HipHop ari heza

Bull Dogg  aganira na Inyarwanda yabajijwe umuraperi abona waba urangije umwaka ahagaze bwuma atangaza ko adashaka kubitindaho ariko ashimira buri wese wakoze cyane ngo iyi njyana itere imbere, Bull Dogg kandi yishimiye impano nshya zazamuye urwego muri Hip Hop nyarwanda harimo uwitwa Mukhadaf ndetse na Khalfan we ahamya ko ari abasore bagaragaza ko imbere ha HipHop nyarwanda ari heza.

Abajijwe niba 2017 isize Tuff Gang yiyunze nkumwe muri bo yatangaje ko ntakibazo gihari ubu iby’amakimbirane babikemuye igisigaye ari ukwiha umurongo w’imikorere igituma asanga umwaka utaha n’indi myaka iri imbere Hip Hop nyarwanda izaba ihagaze bwuma mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ariko nanone Bull Dogg agahamya ko bizasaba abahanzi banyuranye gukoresha imbaraga nyinshi. Ku kijyanye n’indirimbo asanga yaba iyumwaka muri Hip Hop yo mu Rwanda Bull Dogg yatangaje ko ku bwe indirimbo ya mbere ya Hip Hop ari I’m Back ya Jay C na Bruce Melody.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barbra 6 years ago
    natangiye iyi nkuru nshaka gusoma uyu murongo wa nyuma.nibyo pe Jay c ashoje umwaka neza.umunyamakuru ushaka ukuri ajye yegera Bertrand.





Inyarwanda BACKGROUND