Umuhanzi Bruce Melody usanzwe amenyerewe mu njyana ya R&B ndetse n’izindi zituje aherutse kwigaragaza mu isura nshya y’umuraperi, abafana baza kumufata nk’umwe mu baraperi beza badakora iyi njyana ikunzwe na benshi.
Ubwo uyu muhanzi yari mu gitaramo yafashagamo Riderman kuririmbira abafana indirimbo bakoranye yiswe “Wancitse vuba”, uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yahise abwira Riderman ko muri Hip Hop ashobora kumuyingayinga, abafana bavugirije rimwe induru basaba uyu muhanzi kugerageza akabumvisha agace gato ka Hip Hop, Bruce Melody yahise atangira kurapa abafana bamuha amashyi nyuma yuko yari amaze kwigaragaza.
Bruce Melody imbere y'abakunzi be
Bruce Melody yabwiye abakunzi ba muzika bari aho ko ari umufana wa hafi wa Riderman, yongeraho ko nubwo amufana ariko akunda injyana ya Hip Hop bityo kuba yayiririmbaho yumva biri mu ndoto ze, uburyo uyu muhanzi yarapye byatunguye benshi.
TANGA IGITECYEREZO