Kigali

Young Grace n’umuryango we basuye ibitaro bya Gisenyi basangira n’abarwayi-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/11/2018 10:20
8


Young Grace n’umuryango we bakoze igikorwa cy'urukundo basura ibitaro bya Gisenyi basangira n’abarwayi n’abana bavutse tariki 21 Ugushyingo mu rwego rwo kwishimana na Queen Edouige murumuna wa Young Grace, wari ufite isabukuru y'amavuko.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ugushyingo ni bwo umuryango wa Young Grace werekeje ku bitaro bikuru bya Gisenyi aho basuye abarwayi ndetse bakanasangira n’abana bavutse kuri uwo munsi tariki 21 Ugushyingo mu buryo bwo gufasha ababyeyi babo kwishimira isabukuru y’abana babo bavukiye rimwe na Queen Edouige murumuna wa Young Grace.

Young Grace

Bahaye abarwayi imyambaro

Mu kiganiron’umubyeyi wa Young Grace uzwi nka Mama w’abasani mu karere ka Rubavu ndetse na Queen Edouige nyirizina bose bahurije ku kintu cyo gufasha ababa badafite uko babayeho ukabaha duke mu two wowe ufite mu gihe runaka hari icyo uri kwishimira bityo mukishimana. Mu magambo ye Queen Edouige yagize ati:

Mu by’ukuri ni byishimo kuri njye kuko uyu musi n’umunsi nakwita uw’amateka kuri njye, ku muryango wanjye ndetse n’inshuti zanjye niyo mpamvu rero nanze kuwihererana nkahitamo kuza gufasha n’abadafite dusangira duke mfite kuko nasanze ari bwo ibyishimo biba byuzuye iyo ufashije n’abadafite.Uyu musi nagiye kwa muganga njye n’umuryango wanjye  dusangira n’ababyeyi b’abana bavutse kuri iyi tariki ndetse n’abandi barwariye muri ibibitaro bya Gisenyi bari bakeneye ubufasha kandi babyishimiye na cyane ko twabaye nibyo bazakomeza kwifashisha mugihe bakiri mubitaro.

Young Grace

Murumuna wa Young Grace (iburyo) yari yagize isabukuru y'amavuko

Uretse gusangira n’ababana ndetse n’abarwayi bo muri ibibitaro bya Gisenyi, Edouige yahaye abana imyenda yo kwambara ndetse anasaba ababyeyi babo kubitaho no kujya bibuka kwifatanya nabo mu byishimo by’isabukuru yabo mu buryo bwo kubafasha  kwishimira kubaho no gutekereza mu bihe banyuzemo hanyuma bagahindura n’ibitagenda neza. Yagize ati:

Kuba wakwizihiza umunsi w’amavuko wawe byonyine ntibihagije na gato ahubwo abari cyo gihe cyo kwicara ukareba ibitaragenze neza mu minsi umaze ku isi ukareba aho wakosora. Aba babyeyi rero ndetse n’abandi nifuza ko bajya bifatanya n’abana babo mu gihe cy’isabukuru z’abana babo bakabahanura bakabaha inama ndetse n’ibitekerezo byabafasha kubaho kandi nabibasabye nzineza ko bazabyubahiriza.

Ibirori byo kwishimira isabukuru y’amavuko kuri Queen Edouige byarangiriye mu rugo iwabo mu masaha y’umugoroba aho inshuti ze, inshuti z’umuryango ndetse n’abandi batandukanye bari baje kumushyigikira muri ibi byishimo ngarukamwaka.

Nk’uko kwizihiza isabukuru ku bantu ba mbere bo mu Misiri byabaye ho ni nako byakomeje gukurikizwa kugeza aho umuntu wavukaga tariki ya 21 Ugushyingo bamufataga nk’umuntu urambirwa vuba ariko agafashwa mu bitekerezo byatumaga yigarura vuba. Nk’uko bivungwa n’urubuga Thehoscope ngo n’uko abantu bavutse tariki 21 Ugushyingo ubusanzwe barangwa no gufasha abandi, ibintu byagaragaye nk’ukuri ubwo Queen Edouige n’umuryango we basuye abarwayi bo mu bitaro bikuru bya Gisenyi bakabaha ubufasha.

Young GraceYoung Grace

Ubwo bari bageze kwa muganga

Young Grace

Young Grace ateruye umwana wavutse tariki 21 Ugushyingo

Young GraceYoung Grace

Darline (iburyo), Young Grace (hagati) na Devo Queen (iburyo)

Young Grace

Umubyeyi wa Queen Edouige na Young Grace (Mama w'abasani)

Young Grace

King Philosoph Musaza wa Queen Edouige na Young Grace

Young Grace

Ifoto y'urwibutso n'abaganga mu bitaro bikuru bya Gisenyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • maniriho6 years ago
    yoooo !! Grace disi courage nukuri Love cyane !! utu uyu mutima ndawubashimiye , Edouige , Mama des Artistes hh Philos et vos amie mwabikoze Imana ibishimire.
  • ddd6 years ago
    bagize neza icyo gikorwa ni indashyikirwa ariko mbonye aho young Grace yakuye kwa gucya kwe nkuko abyita, ni iby'umuryango uhereye kuri mama wabo pe, mukorogo izamara abantu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • nziza6 years ago
    when giving a helping hand,leave the camera at home.
  • 6 years ago
    Hahh ko mbona mukorogo ibamaze se?ese baturanye na congo bavomayo kwikoroga?naho kugira neza ntugomba kubyamamaza
  • 6 years ago
    Nta gucya mbonye aho,hacyeye igikara kiza Imana yatwihereye,hagacya inzobe nziza Imana yatwihereye ,hagacya imibiri yombi Imana yatwihereye ibindi byose ni ukwitoba,arhehhh urabona ukuntu basa nabi di?murumuna we we biteye iseseme pe.mureke ibyo bikorogo
  • donatha6 years ago
    Imana yo mwijuru ihe umugisha umuryango was young grace nukuri mwagize neza cyane muruta abakire benshi batibuka abandi bababaye
  • Unlock Detty6 years ago
    Igikorwa cyiza isabukuru nziza kuri sister was Grace twariganye nakana keza
  • Nshimiyimana Patrick 6 years ago
    Young Grace Abayizera nubusanzwe nagukundaga ariko noneho ndushijeho kugukunda.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND