Muri iyi minsi bamwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje gukora amashusho y’indirimbo zabo bambaye ibendera ry’igihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ibi bikaba bitabonwa kimwe na bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda, uruhande rumwe rukemeza ko bidahesha ishema igihugu abandi bakavuga ko ari ibigezweho.
Mu mashusho y’indirimbo hagaragaramo ibintu byinshi, gusa buri kimwe kiba gifite icyo gisobanuye , yaba imibyinire, imiririmbire, ahantu amashusho yakorewe n’ibindi byinyuranye. Imyambarire y’abantu bagaragara mu mashusho runaka ni kimwe mu bintu birebwa cyane n’abareba iyo ndirimbo.
Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda (ni ubwo atari bose ) bakomeje gukora amashusho y’indirimbo zigaragaza ibendera ry’Amerika ibintu bitavugwaho rumwe na benshi. Bamwe mu bo inyarwanda.com yaganiriye nabo abenshi ntibashyigikira iki kintu bagasobanura ko baba badahesha ishema igihugu cyababyaye ahubwo bakishimira iw’abandi.
Safi na Queen Cha mu ndirimbo 'Kizimyamwoto'
Diplomate mu mashusho y'indirimbo'Indebakure'
Shema ati”Bimaze kundambira kubona nta ndirimbo ikirangira hatagaragayemo umuntu wambaye ibendera rya Amerika. Nubwo ntanga kiriya gihugu ariko ntibitanga isura nziza ku bahanzi bitwa ko ari abanyarwanda , bakiyambarira ibendera ry’abandi.”
Ishimwe ati”Biriya bigaragaza ubukoloni ko bukiri mu mitwe , ntaho bwagiye. Nta cyubahiro baba bahesheje igihugu nubwo bo baba baziko ntacyo bivuze ariko bifite igisobanuro kinini.”
Hari igice kindi kibona ko ntacyo bitwaye, bakemeza ko ahanini bigoye kubona imyambaro iriho ibendera ry’u Rwanda ndetse ko iriho ibendera rya Amerika impamvu ngo ikoreshwa ari uko ihendutse ku isoko.
Manzi ati” Njye ntakibazo mbibonamo. Imyenda irimo amabara y’idarapo rya Amerika irahendutse kandi biroroshye kuyibona. Kuba abahanzi bacu batarabona ubushobozi buhagije bwo kuba bakwidodeshereza iriho ibendera ryacu, mbona ariyo mpamvu bahitamo gukoresha iyo babonye hafi”
Lil G na Benzo mu ndirimbo baheruka gukorana'Yishyiremo'
Ganza mu mashusho y'indirimbo'Agnes'
Nubwo aba ataka agace ka 'Biryogo' , umuhanzi Davis hari aho agaragara yambaye umupira wanditseho Los Angeles , umwe mu mijyi igize USA
Aristide mu ndirimbo 'Come to me'
Mu ndirimbo'Tujyane iwacu' ya Dream Boys , ababyinnyi bayo ni uku baba bambaye
Umuhanzi Senderi ni umwe mu bakunda kugaragara yambaye ibendera ry'u Rwanda
Pauline, umwe mu bakurikiranira hafi imyambarire igezweho we yemeza ko kuba babikora ari uko imyanda iriho idarapo rya Amerika igezweho muri iki gihe gusa agasanga abahanzi bagakwiriye kuzirikana ko igihangano kidasaza, hari n’ababa bazareba indirimbo zabo mu myaka myinshi iri imbere, ntibabibonemo ko yari imyenda igezweho ubwo amashusho yakorwaga.
Icyo bamwe mu bahanzi bagaragayeho iyi myambarire babivugaho
Queen Cha yemeza ko impamvu yakoresheje iriya myambaro mu mashusho y’indirimbo’Kizimyamwoto’ ari uko yari igezweho ntakindi cyari kibiri inyuma.
Ati”Ntago navuga ko twayihisemo kubera impamvu yihariye, impamvu ni uko twabonaga ariyo myenda igezweho. Hariya ntabwo cyari ikibazo cyo kugaragaza igihugu ahubwo twibanze ku bigezweho.”
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Kizimyamwoto' ya Queen Cha
Lil G ati”Ntabwo ari ukuvuga ko twari twasuzuguye ibendera ry’igihugu ahubwo twashakaga gusa nk’aberakana iriya njyana ya Hip Hop new shool abantu badasanzwe bamenyerye ko ikomoka muri Amerika”
Ubwo twamubazaga ishusho byagira umunyamerika aramutse abonye umuhanzi nyarwanda yambaye ibendera ryabo, yagize ati” Ashobora kuvuga ko ibikorwa byabo byageze kure, ntabwo twatinya kubivuga kuko turabizi twese ko muri Amerika niho hari showbusiness nini cyane yaba muri sinema ndetse no muri muzika. Iriya ni injyana ituruka muri Amerika ahubwo babonye ko inaha byafashe neza bagakwiriye kuduhemba nk’abambasederi beza. Nk’ukuriye iriya njyana witwa Master on The beat abibonye ashobora guhita andeba kuri facebook cyangwa kuri instagram tukaba twanamenyana bikaba byiza kurushaho.”
Reba hano amashusho y'indirimbo' Indebakure' ya Diplomate
Reba hano amashusho y'indirimbo'Yishyiremo' ya Lil G
Nawe ufite uko ubibona. Ese kuba abahanzi b’abanyarwanda bakomeje kwambara iyi myambaro igaragaza neza ibindi bihugu ni ikibazo ? Ni ubukoloni nkuko bamwe babivuga cyangwa ni ukugendana n’ibigezweho?
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO