Urubuga rwa Wikipedia ni urubuga rukunze kwifashishwa n’abantu batandukanye ku isi yose mu gihe bifuza kumenya amakuru, amateka cyangwa se n’ibindi byinshi ku muntu runaka w’icyamamare mu buryo butandukanye.
Ni kenshi hano mu Rwanda abanyamakuru bakoresha uru rubuga ngo babashe gutanga amakuru yizewe dore ko uru rubuga ruyafata ruyakuye ku mbuga zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye ku isi yose.
Ibi rero bisobanuye ko umuntu ugera kuri uru rubuga aba ari umuntu wamamaye ni ukuvuga wavuzweho mu bitangazamakuru byinshi bishoboka ku buryo uru rubuga rushobora kuyabona.
Amakuru ari kuri uru rubuga aba avuye mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi
N’ubwo ariko uru rubuga rufite abanditsi barwo bwite bahora batara amakuru atandukanye bakayahuriza hamwe ntibibujije ko n’ubishaka wese yashyiraho amakuru ye gusa bikaba bisaba ko ayo makuru aba avuye mu bitangazamakuru bitandukanye ku buryo abanditsi bakuru(Editos) b’uru rubuga babasha kuyemeza akabona kujyaho.
Ku bahanzi rero ni byiza kandi ni ingenzi ko amakuru ye yagera kuri uru rubuga cyane cyane ushaka kwagura muzika ye ku rwego mpuzamahanga.
Dore rero abahanzi nyarwanda kugeza ubu bamaze kugera kuri uru rubuga
Cecile Kayirebwa
Jean Paul Samputu
Knowless
Riderman
Alpha Rwirangira
King James
Tom Close
Mani Martin
Miss Jojo
Miss Shanel
Dominic Nic
Khizz Kizito
Kitoko Bibarwa
Oda Paccy
Dream Boys
Urban Boys
TANGA IGITECYEREZO