Nshimiyimana Muhamed uzwi cyane ku izina rya Nizzo, akaba umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban boys arahamya ko ari mu bihe byiza cyane kuri we atigeza abamo mu mateka ye y’urukundo ndetse akemeza ko yumva yamaze kubona uzamubera umugore w’inzozi ze.
Uyu ni umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Umulisa Yvette wanyuze umutima w’uyu musore nk’uko abyihamiriza. Ibi uyu musore yabihamirije inyarwanda.com, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2015, umunsi udasanzwe kuri we ndetse n’uyu mukunzi we by’umwihariko wizihiza isabukuru y’imyaka 21 y’amavuko.
Umulisa Yvette wigaruriye umutima wa Nizzo
Nk’uko bigaragara kuri watssapp ya Nizzo yanditse amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza yifuriza isabukuru nziza uyu mukunzi we, anahamiriza inshuti ze zose ko uyu mukobwa ariwe umutima we wifuza ko yamubera umugore.
Mu magambo ya Nizzo tugenekereje mu Kinyarwanda, yanditse agira ati “ Ndifuriza isabukuru nziza y’amavuko umugore wanjye umwe rukumbi,..Yvette wanjye…Ndagukunda iteka ryose.”
N’ubwo uyu mukunzi we, kuri ubu atari mu Rwanda dore ko aherereye mu gihugu cy’u Bushinwa aho arimo akurikirana amasomo ye yo ku rwego rwa kaminuza, Nizzo ahamya ko iyi ntera iri hagati yabo nta kintu na kimwe ishobora guhungabanya ku rukundo rwabo, ko ahubwo amutegereje kandi amasezerano bafitanye buri ruhande ruyazirikana.
Ati “ Ndamukunda cyane muri macye tu, yagiye kwiga, hashize nk’imyaka itatu dukundana, ubu yagiye kwiga hanze, azagaruka nyuma y’igihe kinini ariko still ni uwanjye, nanjye ndi uwiwe niko bavuga mu Kinyarwanda, ndamukunda cyane, nawe nziko ankunda. Nkeka ko ariwe nzarangirizaho, Imana nibishaka niyo izi ibyifuzo byanjye nkeka ko yaba n’umudamu wanjye icyifuzo cyanjye ni icyo ng’icyo kandi nawe arabizi kndamukunda till I die.”
Umulisa Yvette kuri ubu arizihiriza isabukuru y'amavuko mu Bushinwa aho yiga. Umukiunzi we Nizzo yamuzirikanye amwifuriza isabukuru n'amagambo meza
Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Urban boys na Riderman 'Till i die'
Nizzo ahamya ko hashize imyaka itatu ari mu rukundo n’uyu mukobwa, ariko ngo mu bihe byabo bya mbere yabanje gukora uko ashoboye ahisha amakuru yose ajyanye n’uru rukondo rwabo ku bw’inyungu zabo ariko kuri ubu akaba atakibasha kwihangana kuko akenshi yisanga ibyiyumvo bye byamuganje maze akabigaragariza inshuti ze.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO