Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ubuzima bwe ndetse no kuva yatangira umwuga wo kuyobora no gushyushya ibirori nka Mc, Anitha Pendo yatumiwe mu gitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa ryo kuramya no guhimbaza gitegerejwe cyane mu Burundi tariki ya 27 na 28 ukwezi gutaha kwa Werurwe.
Uyu mukobwa usanzwe ari n’umunyamakuru kuri Magic FM, wamenyekanye cyane mu Rwanda nk’umwe mu bakobwa bashoboye gukora imirimo inyuranye yatoranyijwe kuyobora ibi bitaramo bizahuriramo abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Burundi, Kenya n’u Rwanda.Ibi bitaramo bivugwa ko bizanyura live kuri shene ya kabiri ya Citizen TV ndetse bikazanatambuka kuri televiziyo ya LMTV yo muri Cote d’Ivoire.
Mu kiganiro na Anitha Pendo yadutangarije ko yishimiye kuba ku nshuro ye ya mbere agiye kuyobora igitaramo nk’iki, avuga ko ategerezanyije amatsiko uwo munsi ndetse yatangiye gutekereza cyane uburyo azitwara.
Anitha ati “ Naratunguwe cyane ndetsebiranshimisha cyane, ndumva ntegereje kubibona ni ku nshuro yanjye ya mbere, ni experience ngiye kubona ntekereza ko izaba ari nziza.Ni ubwa mbere ngiye gukora mu gitaramo cy’abarokore, kugeza ubu ndacyashakisha ibyo nzambara.”
Anitha Pendo asanzwe azwiho udushya no kugaragaza ingufu mu bitaramo bitandukanye ayobora.Avuga ko Eddy Kamaso yamutumiye kubera ko ashaka kuzana itandukaniro mu bitaramo bya gospel
Tumubajije niba uyu utazaba ari umwanya mwiza wo kwakira agakiza, Anitha Pendo mu magambo ye aseka yagize ati “ Agakiza nakakiriye kera kandi no gusenga ndasenga.Bizaba ari amahirwe nzaba mbonye yo gukorera Imana.”
Iki nicyo gipapuro cyamamaza ibi bitaramo
Nk’uko bigaragara ku bipapuro byamamaza ibi bitaramo biteganyijwe ko abahanzi bazabyitabira ari Esther Wahome uva muri Kenya, Adora, One nation, Three in one na Aimee bakomoka mu Burundi ndetse na Papa Emile Nzeyimana hamwe na Gogo bakomoka mu Rwanda tutibagiwe umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’umuvugabutumwa ukorera uyu murimo mu gihugu cy’u Burundi ariko akaba yaranakoreye igihe kinini mu Rwanda ariwe Eddy Kamoso ari nawe wateguye ibi bitaramo bizabera Musee Vivant na Club du lac Tanganyika.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO